Abamotari 150 bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abatwara moto COOCTAMOB basabwe kwitandukanya n’abanyabyaha birinda kugirana ubufatanye n’abacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Mu nama yabaye kuri uyu wa 27 Nzeri, igahuza aba bamotari n’ ubuyobozi bw’umurenge wa Base na Polisi mu karere ka Rulindo, basabwe guhesha agaciro umwuga bakora birinda kwijandika mu byaha.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police(CIP) Laurent Rafiki yibukije aba bamotari ko uruhare rwabo rukenewe mu kubungabunga umutekano kandi bakihutira gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha.
Ati “ Tuzi ko mutwara benshi kandi mugakorana na benshi, niyo mpamvu tubasaba ko niba utwaye umuntu ukamukekaho icyaha, wihutire kubimenyesha inzego z’umuteka kuko uzaba ugize uruhare mu gukumira icyaha n’ingaruka zacyo bityo umutekano urusheho kubungabungwa.”
Aba bamotari basabwe kwitandukanya na bamwe muri bagenzi babo babanduriza izina bakorana n’abanyabwaha bitewe n’irari rikabije ry’amafaranga. CIP Rafiki ati “ Mwirinde gukunda amafaranga cyane no gushaka gukira vuba kuko bishobora kubashora mu bikorwa bibi mugamije indonke.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Base, Mwumvinezayimana Fiacre yabwiye aba bamotari ko Polisi atariyo ishinzwe gukumira ibyaha yonyine,ko ari ibya buri mu nyarwanda wese.
Yagize ati “Icyaha kigira ingaruka kuri benshi. Urugero iyo utwaye ibiyobyabwenge cyangwa ubifite, bigenda bihererekanywa bikaba byagera ku mwana wawe no kumuvandimwe wawe bityo bikagira ingaruka ku muryango wose, abaturage b’igihugu bakangirika.”
Mu izina ry’abamotari, Munyankindi Jean Nepo uyobora COOCTAMOB (Cooperative de Chaufeur du Taxi Moto du Secteur Base) yashimiye inama bahawe, avuga ko we na bagenzi be bagiye kugira uruhare rugaragara rwo gukumira ibyaha bitaraba kandi bagatangira amakuru ku gihe.
English









