Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 500 bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu makoperative atatu ariyo COCOTABA, COTAMMU, COMOCYA bahawe ubutumwa bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda amakosa yose ajyanye no gukora uyu mwuga wabo hagamijwe kwirinda impanuka.
Ubu butumwa babuhawe tariki ya 9 Kamena n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, ubuyobozi bw’akakarere ndetse n’intumwa z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA). Ubu butumwa bwari bujyanye n’icyumweru gikomeje cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yasabye abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko aribyo bibafasha gukora akazi kabo neza no kwirinda impanuka. Yakomeje abasaba kandi gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kwibungabungira umutekano agira ati:” Mu kazi kanyu ka buri munsi muhura n’abantu batandukanye ku buryo bamwe mubo mutwara, hashobora kuba hihishemo abajura, abafite ibiyobyabwenge n’abandi bagiziba nabi. Icyo tubasaba ni ugushishoza mukamenya abagenzi mutwaye n’imizigo yabo maze abo muketse ko babangamira umutekano mugahita mubimenyesha Polisi n’izindi nzego”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe ubukungu n’iterambere Mulindwa Prosper, yasabye abayobozi b’amakoperative y’abo bamotari gucunga neza amafaranga y’abanyamuryango babo, kugirango azabafashe mu mishinga n’ibindi bikorwa by’iterambere. Yanabasabye kwirinda ihohoterwa rishingiye kugitsina, aho babonye rikorwa bakabivuga ndetse na bagenzi babo baryishoramo bakabakangurira kurireka.
Intumwa za RURA zasabye abamotari gukora aka kazi bujuje ibyangombwa ndetse bakagira n’ubwishingizi bw’ubuzima, maze babizeza ubufatanye kugirango barusheho gukorera mu mucyo no kwiteza imbere.
Kinyarwanda
English











