Trending Now

Rulindo: Abagize CPCs bibukijwe uruhare rwa bo mu kubungabunga umutekano

Mu cyumba k’inama cy’umurenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo,  mu mpera z’icumeru dushoje habereye amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abagize CPCs bo muri uyu murenge bagera kuri 87 , hamwe n’abayozi b’utugari n’ab’imidugudu,bibutswa inshingano zabo mukubungabunga umutekano.

Aya mahugurwa yitanzwe n’Umuyobozi w’umurenge Uwamahoro Telesphore, afatanyije n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rulindo,Assistant Inspector of Police(AIP) Sam Ngororano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Uwamahoro Telesphole,yababwiye ko bafite inshingano zo gukumira ibyaha baharanira umutekano,barwanya icyo aricyo cyose cyawuhungabanya.

Yagize ati”Ibyahungabanya umutekano n’ibyinshi ariko kenshi bikunze gukururwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano. Mwese muzi ingaruka zabyo,murasabwa rero kongera imbaraga mu kubikumira, musure imiryango itabanye neza mucyemure ibibazo ifitanye, aho bibananiye mwitabaze izindi nzego”.

Yakomeje abasaba ko bashishikariza abaturage kujya bitabira gahunda za leta batanga ubwisungane mu kwivuza, kwibumbira mu makoperative isuku ndetse n’izindi. Babatoza umuco wo kujya batanga amakuru ku gihe, ku bakora ibyaha bihungabanya umutekano kugirango bikumirwe bitaraba.

AIP Ngororano yabasabye guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri muri bimwe bihungabanya umutekano, bikanadindiza n’iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe bigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano,birimo gufata ku ngufu,gukubita no gukomeretsa,ubujura n’ibindi. Mwibuke ko ufatanwe izi nzoga zimenwa,agacibwa amande, ndetse no gufungwa kuwafatanwe ibiyobyabwenge, ibi rero biteza igihombo n’ubucyene umuryango n’igihugu muri rusange”.

AIP Ngororano yabasabye kugira uruhare mu gukumira  ihohoterwa rishingiye ku gitsina,amakimbirane abera mu ngo bakagerageza kuyacyemura,bajya bitabira inteko z’abaturage bagatangamo ibitekerezo mu rwego rwo kwicungira umutekano.’’

Yasoje abasaba ko bagomba kurangwa n’indangagaciro nyarwanda, bagakora kinyamwuga ndetse bakagirana imikoranire myiza n’inzego z’umutekano batangira amakuru kugihe ibyaha bikabasha gukumirwa bitaraba.

Nyuma y’ibiganiro, abitabiriye amahugurwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazono gutanga ibitekerezo, banyurwa n’ibisubizo bahawe,biyemeza ko impanuro bahawe bagiye kuzishyira mu bikorwa, baharanira kurushaho kubungabunga umutekano.