Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi no gukangurira abacukura amabuye y’agaciro kurushaho kubungabunga ibidukikije, ku itariki ya 29 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yaganirije abacukura amabuye y’agaciro barenga 1500 bakorera muri Sosiyete yitwa Rutongo Mines Company ikorera muri aka karere.
Mu kiganiro bahawe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yasabye abayobozi b’iyi Sosiyete ndetse n’abacukuzi, ko igihe bari mu kazi kabo bajya bita ku bidukikije, barushaho kurengera amashyamba kandi bagasiba ibinogo by’aho bamaze gucukura.
Yarababwiye ati:”Kuba mukorera muri Kompanyi izwi, bivuze ko ifite ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro. Ariko kubigira ntibivuga kutarengera ibidukikije kuko mugomba kubikora hakurikijwe amabwiriza ajyanye no kubibungabunga, nko gusiba ibyobo by’aharangijwe gucukurwa no kuhatera ibiti n’ibindi bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no kuhasubiza uko hari hameze.”
SP Gashumba yakomeje asaba abakora akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko nabo bajya bamenya ubuzima bwabo mbere y’uko bishora ahantu hatameze neza kuko bishobora kubaviramo urupfu.
Yasabye abacukuzi kwirinda ubujura bw’amabuye y’agaciro ya sosiyete bakorera, kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, aho yagize ati:”Amabuye y’agaciro atandukanye ni umutungo wa Leta, kuyiba bisobanuye gusahura umutungo w’igihugu. Iyo aya mabuye acukuwe na sosiyete zemewe n’amategeko, zitanga imisoro, amafaranga agakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.”
Yasabye by’umwihariko abayobozi ba Rutongo Mines Company n’abandi bafite sosiyete zicukura amabuye y’agaciro gushyira abakozi babo mu bwishingizi kandi bakanubahiriza amategeko yose basabwa na Leta; bakajya babanza no gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi kugira ngo harebwe niba bitateza impanuka.
Umuyobozi mukuru wa Rutongo Mines Company (General Manager) Kevin Baskus, yishimiye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ibagaragariza, anavuga ko bagiye kurushaho gushyira mu bikorwa ibyo basabwa n’amategeko kugirango bakomeze imirimo yabo neza kuko “igihugu bakoreramo kigendera ku mategeko”.
Kinyarwanda
English











