Ku makuru yatanzwe n’abaturage inzego z’umutekano zafatiye mu cyuho abagabo 14 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bose bafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Ukwakira bafatirwa mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro mu tugari twa Cyivugiza na Shengampure.
Chief Insepector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko hari abantu bari gukora ubucukuzi butemewe niko kwihutira kujya kubafata.
Yagize ati “Polisi ikibona aya makuru yihutiye gupanga ibikorwa byo kubafata nibwo muri iryo joro twafashe abagera 14 bakoraga ubu bucukuzi mu kirombe cya Masoro”
Akomeza agaragaza ko uretse kuba ubucukuzi bukozwe mu buryo butubahirije amategeko bugira ingaruka ku mutekano w’ababukora bunafite ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Yagize ati “Mu karere ka Rulindo ndetse n’ahandi mu Ntara y’Amajyaruguru hagiye hagaragara imfu zikomoka ku biza mu gihe abakora ubucukuzi butemewe bagwiriwe n’ibirombe ntibabone n’ubutabazi kuko bitamenyekanye byakozwe bitwikiriye ijoro.”
Ubucukuzi bukozwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi bugira ingaruka ku bidukikije kuko ababikora ntabumenyi baba bafite mu bigendanye no kurengera ibidukikije.
CIP Rugigana asoza ashimira abaturage uruhare bagize mu gukumira ibyaha agasaba n’abandi bose gutanga amakuru ku bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bimunga ubukungu bw’igihugu bikadindiza iterambere.
Kinyarwanda
English











