Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rulindo: 11 barimo abayobozi mu nzego z?ibanze bafatiwe mu mihango y?ubukwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza ku makuru yatanzwe n?abaturage Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe abantu 11 barimo abayobozi mu nzego z?ibanze batashye ubukwe bw?umuturage utari wubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Umwe muri abo bantu byagaragaye ko yari yaranduye icyorezo cya COVID-19,  bafatiwe mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Bugaragara, Umudugudu wa  Kigagarama.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Ndayisenga yavuze ko abaturage batanze amakuru kuri Polisi bavuga ko hari abantu bakoresheje ubukwe mu Mudugudu kandi bacyeka ko batubahirijwe amabwiriza. Polisi yahise ijyayo kubigenzura isanga mu rugo rwa Dusingizumuremyi Vedaste wari wasezeranye mu Murenge  na Niyoniringira Angelique koko hateraniye abantu baje mu bukwe.

CIP Ndayisenga yagize ati? Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise ijyayo isanga hariyo abantu bagera muri 15 ariko bamwe baracika hafatwa abantu 11 barimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste n? Ushinzwe irangamimerere mu murenge  Mukashema Christine. Abo bantu 8 bafashwe bari kwa Dusingizumuremyi  usibye abageni nibo bari bisuzumishije icyorezo cya COVID-19 naho abandi ntabwo bari bisuzumishije ndetse nta n?ubwo bari barikingije usibye abantu babiri gusa nabo ni urukingo rumwe bahawe.?

CIP Ndayisenga yakomeje agaragaza ko nyuma yo gupima abo bantu byaje kugaragara ko harimo umuntu umwe wari  ufite ubwandu bwa COVID-19. Yanavuze ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge ndetse n?uw?Akagari ndetse n?ushinzwe irangamimerere mu Murenge nabo bafashwe kubera ko batabanje kugenzura ko abageni bagiye gusezeranya ndetse n?ababaherekeje baje bujuje ibisabwa mu mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Nzeyimana Jean Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Umurenge wa Shyorongi yasezeranije abageni kandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru ariko anibutsa abayobozi mu nzego z?ibanze kuba maso bakagenzura ko amabwiriza yubahirizwa.

Ati? Icyo dukangurira abayobozi mu nzego z?ibanze ni uko bakwirinda amarangamutima cyangwa uburangare bakajya babanza kugenzura ko abagiye gukoresha imihango y?ubukwe bose bubahirije ibisabwa. Buriya bukwe bwabaye batabanje kubimenyesha inzego z?ibanze mu minsi 7 mbere, ariko umunyamabanga Nshingwabikorwa w?Akagari aremera ko yari yarabimenye bisanzwe atabimenyeshejwe n?abazakora ubukwe. Bariya bayobozi bo ku murenge nabo basezeranije abageni batabanje kugenzura ko abaje babaherekeje bujuje ibisabwa mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19.?

Bariya bayobozi mu nzego z?ibanze bose baremera amakosa bakoze ndetse bakayasabira imbabazi, ndetse n?abari bacyuje ubukwe nabo baremera ko bakoze amakosa ndetse bakayasabira imbabazi.

Abafashwe babaye bashyizwe mu kato kugira ngo nyuma y?iminsi itatu bazongere basuzumwe harebwe ko nta bwandu bwa COVID-19 batewe na mugenzi wabo bari kumwe wari wanduye. Nyuma inzego zibishinzwe zizabafatira ibihano hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Niyoniringira Angelique abo yari yatumiye mu bukwe bwe ntabwo bari bipimishije Covid-19 ndetse basanzemo umwe wanduye iki cyorezo