Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango:Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha basabwe gukomeza kuba intangarugero

Kuri uyu wa 21 Ukwakira,  urubyiruko nyarwanda  rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCPO) bo mu karere ka Ruhango bakoze igikorwa cy’urukundo  aho bakoze umuganda wo gukorera isuku abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Munini mu murenge wa Ruhango.Nyuma y’icyo gikorwa uru rubyiruko rwasabwe gukomeza kuba intangarugero mu rundi rubyiruko no ku baturage muri rusange.

Muri uwo muganda w’isuku mu basigajwe inyuma n’amateka,  hacukuwe ubwiherero 3 , gutera igipande amazu 3, guhinga no gutera intabire y’ibishyimbo , kubaka igikoni kandi hanatangwa  amasabune n’imyenda yo kwambara ku miryango 27 n’ibindi bikorwa by’isuku.Ni ibikorwa bifite agaciro k’ibihumbi bigera kuri 325 mu mafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’iki gikorwa, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Ruhango( DCLO)  Insepector of Police (IP) Angelique  Abijuru yaganiriye n’uru rubyiruko aho mu butumwa yahaye uru rubyiruko yarushimiye igikorwa bakoze kuri uwo munsi ariko anabashimira uruhare rwabo rwa buri munsi mu guharanira icyateza imbere u Rwanda cyane cyane mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha.

IP Abijuru yabibukije ko bagomba gukomeza kuba ijisho ry’umutekano batangira amakuru ku gihe aho yagize ati:”Buri muntu agomba kuba ijisho rya mugenzi we,  nimwe jisho  ry’umutekano , ni namwe mbaraga z’igihugu, musabwe gukomeza kuba maso mu kumira icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage ; icyo musabwa nta kindi ni ugutangira amakuru ku gihe.”

Nahayo Jean Marie , umuyobozi w’umurenge wa Ruhango nawe wari witabiriye ibyo bikorwa nk’umushyitsi mukuru, yashimiye uru rubyiruko ku gikorwa bakoze cyo gufasha abaturage kugera ku isuku aho yagize ati:”Ndabashimira kubw’iki gikorwa cy’urukundo mwakoze uyu munsi,ariko n’ubundi ibikorwa by’urukundo no gukorera abanyagihugu murabisanganywe ahubwo mukomereze aho, tubari inyuma igihe cyose.”

Uyu muyobozi yanabonyeho gusaba abaturage kubungabunga ibikorwa baba bagejejweho,aboneraho abaturage bari aho  kubyara abo bashoboye kurera, kugira isuku mu ngo zabo no ku mubiri.  

Nsaziyinka  Prosper uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake  mu gukumira no kurwanya ibyaha  mu karere ka Ruhango yashimiye ubufatanye   Polisi idahwema kubagaragariza ndetse n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze, aboneraho  gushimira uru rubyiruko  gukomeza ibikorwa bifasha abaturage maze asoza agira ati:” Tugiye gukomeza gufatanya n'abaturage, turushaho gutangira amakuru ku gihe y'abacuruza ibiyobyabwenge n'ibindi bihungabanya umutekano, buri wese arangize inshingano ze ku rwego rwe, kandi turushaho kwitabira amarondo"

Uru rubyiruko nyarwanda  rw'abakorerabushake mu gukumira  ibyaha (RYVCPO), rugizwe n'abanyamuryango barenga ibihumbi icumi mu gihugu hose, bakaba bakora ibikorwa bitandukanye  by'ubukorerabushake birimo kubakira  imwe mu miryango itishoboye, kuyirihira ubwisungane mu kwivuza no kuyoroza amatungo, rugakora kandi ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n'ibindi.