Mu mukwabu Polisi mu karere ka Ruhango yakoze tariki ya 3 Ukwakira, yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo, ijerekani 1 ya kanyanga ndetse n’ibiro 10 by’urumogi.
Ibi biyobyabwenge bikaba byarafatanywe umugabo witwa Sibomana Claude wo mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango.
Umuvugizi wa Polisi mu ntaray’amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kandi bakanatangira amakuru ku gihe kugira ngo ababikora batabwe muri yombi.
Yavuze ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha nk’ibindi byose ndetse ko kinahanirwa n’amategeko y’u Rwanda.
Chief Superintendent Gashagaza yasabye kandi inzego z’ibanze kongera ingufu no mu gukumira ibiyobyabwenge bashyiraho gahunda zo kwigisha urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse banabakangurira kutabyishoramo.
Yasobanuye ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha birimo, ubujura, ihohoteranrishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo ndetse n’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa.
Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500,000 kugeza kuri 5,000,000.
Kinyarwanda
English











