Trending Now

Ruhango:Abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCS) bakanguriwe kunoza inshingano zabo

Kuri uyu wa 18 Ukwankira abaturage bagera kuri 621 bagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) bo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango bibukijwe ko bakwiye kurushaho gukaza umutekano,  bakumira ibyaha bitaraba bagatangira amakuru ku gihe kandi bagakemura ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo.

Ibi babyibukijwe mu mahugurwa bahawe na Polisi y’u Rwanda ku byerekeye inshingano z’umuturage mu kwicungira umutekano baburizamo ibyaha bitaraba kandi atanga amakuru ku gihe.

Chief Inspector of Police (CIP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu Karere ka Ruhango yabibukije ko bagomba kumenya amakuru yose y’aho batuye kandi bakagerageza gusobanukirwa ibibazo abaturage bafite no kubikorera ubuvugizi.

Yagize ati:Ni ngombwa ko mu mudugudu haba ikaye y’abinjira n’abasohoka, buri muntu mushya mu kamenya uwo ari we n’ikimugenza.Ndabibutsa kumenya ibibazo bibangamiye abaturage kugira ngo bikemuke hakiri kare bitarateza umutekano muke”.

CIP Abijuru yavuze ko imikoranire myiza y’inzego yoroshya inshingano za buri rwego kandi bikanageza ku baturage umusaruro mwiza.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Murenge wa Ruhango Uwimama Beatrice yibukije abagize komite zo kwicungura umutekano ko bakwiye kuba icyitegererezo mu bandi baturage kugira ngo biborohereze inshingano.

Yagize ati:”Ntabwo wajya kwigisha umuntu ingaruka zo gusinda kandi nawe uri umusinzi ngo akumve. Kwigisha bisaba umunyamico myiza ku buryo n’abandi bamureberaho kandi bakifuza kumera nka we.”

Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bagiye kurushaho kugenzura neza ibibazo biri mu mudugudu yabo bakabikemura, ibyo badashoboye bigakorerwa ubuvugizi ku nzego zisumbuyeho bitarateza umutekano muke.

Ubusanzwe komite z’abaturage bicungira umutekno (CPCs) ziba zigizwe n’abantu batanu bo ku rwego rw’umudugu barimo n’umuyobozi w’umudugudu aho basabwa kumenya amakuru yose arebana n’umudugudu wabo ndetse n’abawutuye.