Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kutishora mu byaha

Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rurasabwa kudaha umwanya ibirurangaza ahubwo rukitabira gahunda Leta yashyizeho zigamije iterambere ry’ejo heza habo. Ubu ni ubutumwa bahawe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ifatanyije n’ihuriro ry’urubyiruko muri aka karere (Youth In Action) ndetse n’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Ruhango. Ni ibiganiro ku ikubitiro byahawe urubyiruko 210 ku itariki ya 26 Nyakanga. Uru rubyiruko rugizwe n’abiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza,urwayarangije ndetse n’urundi rutabashije kurangiza amashuri ariko rukora imirimo inyuranye.

Ushinzwe imikoranire myiza no guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango n’izindi nzego ndetse n’abaturage Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, yabasabye kugira imyitwarire myiza bakirinda ibibarangaza birimo kwiyandarika n’ubusinzi kuko aribyo nzitizi y’ibyo bifuza kugeraho mu iterambere n’imibereho myiza yabo mu gihe kiri imbere. Yagize ati:”   urubyiruko ni mwebwe mbaraga z’igihugu, mugomba kwirinda kwiyandarika no kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko aribyo ntandaro yo kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, zituma habaho gutwara inda zitateganyijwe no kwandura  icyorezo cya SIDA. Ibi bidindiza iterambere ryanyu, iry’igihugu ndetsen’iry’imiryango yanyu”.

IP Abijuru yakomeje asaba uru rubyiruko gukurikirana neza amasomo abafasha kugira ubumenyi runaka mu myuga itandukanye  bahabwa muri iki kigo; harimo amategeko y’umuhanda, Ubugeni n'ubukorikori, muzika, gukina amakinamico n’ibindi. Yasoje abasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, mu gihe baketse ikintu cyose cyahungabanya umutekano bakajya bahita babimenyesha Polisi ibegereye n’izindi nzego.

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko (Youth In Action) mu karere ka Ruhango Mvukiyehe Vincent n’umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Ruhango Habumuremyi Francois, bashimye ikiganiro Polisi y’u Rwanda muri aka karere yagejeje kuri urwo rubyiruko, maze barusaba gushyira mu bikorwa inama bagiriwe. Urundi rubyiruko narwo rukaba rushishikarizwa kugana iki kigo kugira ngo bagezweho ubwo bumenyi.