Trending Now

Ruhango: urubyiruko rwasabwe kugira uruhare runini mu gukumira ibyaha

Ubwo ku itariki ya 11 Kanama hizihizwaga  umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko mu gihugu hose; urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwasabwe kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano muri rusange. Uyu munsi mukuru wari ufite insanganya matsiko igira iti “ rubyiruko twisanzure twiyubaka”. Mu kagari ka Rubona, Umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango, witabiriwe n’abashyitsi batandukanye ndetse n’urubyiruko rugera kuri 300

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango Senior Superintendent of Police (SSP)  Marc Gasangwa yasabye urubyiruko kwirinda ibyaha kuko bigira ingaruka mbi ku babikora ndetse no ku gihugu muri rusange

SSP Gasangwa yagize ati:” Turimo turabigisha ku bijyanye n’indangagaciro z’igihugu aho tunabakangurira kurangwa n’ubutwari mwirinda ibyaha ndetse munatungira agatoki inzego z’umutekano ababikora.

Umuntu ntashobora kuba umunyarwanda mwiza mu gihe adafatanyije n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha”.

Yasabye urubyiruko gukurana umuco wo kwitabira umurimo, kuzigama, kuko igihe cyabo ari iki, ko badakwiye gutakaza igihe cyabo bakora ibyaha bitandukanye no mu bindi bitabafitiye akamaro ahubwo bakarangwa n’ubufatanye, bagatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyashobora gukoma mu nkokora umutekano n’iterambere igihugu kigezeho.

Umuyobozi  wungirije w’akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukangenzi Alphonsine, yasabye urubyiruko kureka ubunebwe ahubwo bagakunda umurimo kuko ariwo shingiro ry’iterambere.

Yagize ati” rubyiruko, Rwanda rwejo tubatezeho byinshi, murangwe n’umuco w’ubunyangamugayo, mukunde umurimo kandi mugire uruhare muri gahunda zose za leta.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba idahwema gufatanya n’akarere ka Ruhango  mu gukangurira urubyiruko kwiteza imbere no kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abatuye aka karere.