Abagize komite z’urubyiruko rw’abakorerabusha mu gukumira no kurwanya ibyaha ku rwego rw’akarere n’imirenge bagera kuri 30 bo mu karere ka Ruhango, basabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse bakanabikangurira urubyiruko bahagarariye rurimo ururi mu mashuri n’abandi.
Ubu butumwa babuhawe tariki ya 5 Gicurasi, ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ndetse na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko izi nzego zose zarushaho gufatanya mu bikorwa biteganyijwe mu minsi iri imbere bitandukanye biteza imbere aka karere n’imibereho myiza y’abaturage bako ndetse no gufatanya muri gahunda zitandukanye zahariwe icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bizatangira mu minsi mike muri uku kwezi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kambayire Annonciata, yasabye uru rubyiruko ruyobora bagenzi babo kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe agira ati:”abanywa ibiyobyabwenge nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa mu gihe babifatiwemo. Ibi rero bigira ingaruka mbi kuri bo no ku miryango yabo kuko abana babo bata amashuri ndetse rimwe na rimwe bakishora mu bujura n’ibindi byaha”.
Yakomeje avuga kandi ko indi ngaruka y’ibiyobyabwenge ari ugutwara inda zitateguwe ku rubyiruko rw’abakobwa. Yakomeje avuga ko abakobwa bakwiriye kwirinda inda zitateguwe yongeraho ko abahuye n’iki kibazo badakwiriye kwihekura kuko bihanwa n’amategeko ndetse asaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange ko bakwiye kugira umutima mwiza wo gufasha uwahuye n’icyo kibazo.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango Chief Inspector of Police (CIP) Protais Rwiyemaho, we yasabye abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabusha mu gukumira ibyaha muri aka karere gukangurira bagenzi babo kwirinda no gukumira icuruzwa ry’abantu kuko abarikora baba bashaka urubyiruko cyane cyane barushukisha impano n’ibindi bagamije kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi n’ibindi bikorwa bibi.
Yabasabye kujya batanga amakuru hakiri kare kuri Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo habeho kurinda no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha muri rusange.
Kinyarwanda
English











