Ku itariki ya 8 Kanama, urubyiruko 248 rwo mu karere ka Ruhango rurimo abarangije kaminuza n’amashuri yisumbuye, urukiri ku ntebe y’ishuri ndetse n’abandi batabashije kurangiza amashuri ariko bakora imyuga itandukanye, rwasobanuriwe uburenganzira bw’umwana n’amategeko amurengera, rusabwa kuba aba mbere mu guharanira ubwo burenganzira, hagamijwe kwirinda ibyaha n’ibihano bihabwa uwahohoteye umwana.
Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, yavuze ko ibi biganiro byatangiye tariki ya 26 Nyakanga ku bufatanye n’ihuriro ry’urubyiruko muri aka karere (Youth In Action) ndetse n’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Ruhango. Yakomeje avuga ko ibi biganiro bigamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi no kurufasha kutishora mu byaha bitandukanye birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Asobanura ku buryo burambuye uburenganzira bw’umwana, IP Abijuru yifashishije ingingo z’amategeko atandukanye arimo itegeko ry’umuryango w’Abibumbye ryo mu mwaka w’1948 aho rivuga ko “abantu bose bangana imbere y’amategeko”, itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kanama 2003 nk’uko ryavuguruwe mu ngingo ya 11 n’iya 15, itegeko rirengera umwana rikamurinda ihohoterwa, itegeko rigenga umurimo,aho rigaragaza imirimo idakoreshwa abana, itegeko rikumira kandi rigahana ihohoterwa iryo ariryo ryose n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yavuze ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo cye, ndetse afite n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura n’ibindi.
IP Abijuru yagize kandi ati:"Uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese bugomba kubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose."
Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Ruhango Mvukiyehe Vincent, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yahaye uru rubyiruko, maze abasaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kubahiriza uburenganzira bw’abana.
Kinyarwanda
English











