Trending Now

Ruhango: Umuturage yafashwe atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri  yafashe Hategekimana Marc w’imyaka 40 atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Uyu wafashwe yafatiwe mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango,aho yatekeraga Kanyanga ari naho atuye,ubwo Polisi yamufataga yamusanganye litiro 08 z’iki kiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonavature Karekezi  yavuze ko muri kariya gace hari hamaze iminsi havugwa ikibazo k’inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge byiganjemo ikinyobwa cya Kanyanga.

Ku bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yakunze gukorera muri kariya karere ndetse no hirya no hino mu gihugu nibwo bwatumye abaturage batanga amakuru ko Hategekimana akora akanacuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

CIP Karekezi yagize ati”:Abaturage nibo bahaye amakuru Polisi ikorera muri uriya murenge, yahise itegura igikorwa cyo gufata uriya munyacyaha ,igeze iwe isanga koko ateka Kanyanga ndetse inahasanga ibikoresho akoresha ayiteka.”

Yakomeje ashimira abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragariza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha,abasaba gukomerezaho.

Hategekimana akimara gufatwa yiyemereye ko yari amaze igihe kinini akora Kanyanga.

CIP Karekezi yasabye abaturage bagifite ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza kubireka.

“Nta kiza k’ibiyobyabwenge, turasaba abaturage kubireka kuko bibakururira kwishora mu byaha bagafungwa,kandi turabibutsa ko gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Kuri ubu Hategekimana Marc yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 igika cya 2 ivuga ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.