Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Umugabo w’imyaka 37 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Kuwa Gatanu taliki ya 15 Ugushyingo 2013, mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagari ka Nyamagana, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

Nk’uko  Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo kuwa kane tariki ya 14 Ugushyingo, ubwo Polisi yari iri mu kazi kayo gasanzwe ko kubaza ibinyabiziga ibyangombwa, uyu mugabo yaje atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki RAC430 R ipakiye imbaho, Polisi imubajije ibyangombwa byo gupakira imbaho arabibura, icyo gihe imodoka yahise ijya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana, hanyuma bucyeye kuwa gatanu, uyu mugabo yahamagaye umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Ruhango ariwe AIP Thacien Nsengimana, amubwira ko yamufasha akamurekurira imodoka, nawe amubwira ko ajya kwishyura amande hanyuma akaza agatwara imodoka ye, nibwo uyu aho kugirango ajye kwishyura yaje mu biro by’uyu mupolisi amuhereza ibahasha irimo 20.000Frw, nawe ahita amufata amuziza gushaka gutanga ruswa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana.

Kuri iki cyaha, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango Superintendent (SP) Darius Kalisa, yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

SP Kalisa yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.

Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.