Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi y’u Rwanda yagize uruhare mu guhuza imiryango yabanaga mu makimbirane

Mu gihe tukiri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi mu Rwanda, kuwa kabiri tariki ya 10 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yaganirije ingo 30 zo mu murenge wa Bweramana zibanye nabi.

Umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) Inpector of Police (IP) Angelique Abijuru, yakanguriye iyo miryango kwirinda amakimbirane kuko akenshi avamo kwicana ugasanga umwe mu bagize umuryango ahatakarije ubuzima.

Yakomeje abasaba gukemura ibibazo by’ihohoterwa bigaragara mu miryango yabo, ababwira ko ingo zihora mu makimbirane zidatera imbere kuko nta n’umwe mu bagize umuryango wita ku iterambere ryawo ahubwo n’ibyo batunze buri wese abisahura abijyana mu nyungu ze bwite.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bweramana Uhoraho Prudence nawe wari witabiriye ibi biganiro, yabasabye kwitandukanya n’amakimbirane yo mu ngo ndetse n’ihohoterwa, abasaba gushyira mu bikorwa gahunda za leta zirimo kwibumbira mu makoperative no kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Nyuma yo kumva izo nama, iyi miryango yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yabasuye ikabafasha gukemura amakimbirane babagamo, aho yemeje ko bo ubwabo bari barananiwe kuyikemurira, bakaba bagira inama indi miryango ibana mu makimbirane kuyavamo kuko hari imwe muri iyo miryango yari ifite ingo zikomeye ariko ubu zikaba zisigaye zikennye kubera ko abagize izo ngo nta n’umwe witaga ku iterambere ry’izo ngo ndetse n’ibyo bari batunze buri wese yarabisahuraga akabijyana mu nyungu ze, ndetse ntibanite ku burere bw’abana babo.