Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yagiranye inama n’abamotari bibumbiye muri koperative yabo yitwa COTRAPAMORU, ibakangurira kwirinda amakosa yo mu muhanda akorwa na bamwe muri abo bamotari no kwirinda gutanga no kwakira ruswa.
Umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango Inspector of Police (IP) Angélique Abijuru yakanguriye abo batwara abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka, abasaba no kwirinda amakosa amwe namwe akorwa na bamwe muri bo nko gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, gutwara abagenzi barenze umuntu umwe kuri moto, kutambara ingofero zabugenewe mu kazi no kutayiha umugenzi ndetse no kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso biri mu mihanda, kwanga guhagarara uhagaritswe n'umupolisi igihe ari mu kazi ke, cyangwa gutoroka uri mu makosa n'ibindi.
Yaravuze ati:”Ntibyumvikana ukuntu umuntu uzi amategeko yifata agakora amakosa nk’aya kandi azi neza ko nakora impanuka bimugiraho ingaruka nko gupfa cyangwa gukomereka. Rwose impanuka zakwirindwa buri wese abigizemo uruhare, icyo dusabwa ni ukurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo turushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda, kandi tukamenya ko impanuka zidatoranya”.
Ku makosa yo kwanga guhagarara uhagaritswe n'umupolisi igihe ari mu kazi ke, cyangwa gutoroka uri mu makosa yababwiye ko ubuyobozi bwa Polisi bwashyizeho ibihano ku bamotari nk’aba birimo no gufunga moto.
IP Abijuru yanasabye aba bamotari kwirinda ruswa, abibutsa ko mwanya ifite muri Polisi y’u Rwanda no mu gihugu muri rusange.
Yarababwiye ati:” Abamotari bafatirwa mu makossa bagashaka guha abapolisi ruswa bamenye ko bazi ububi bwayo kandi batazabihanganira. Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi izitanga ku buntu. Uzafatirwa mu ikosa rero agashaka gutanga ruswa azashyikirizwa ubutabera akurikiranweho icyaha cya ruswa kandi ubundi yari gutanga amande akikomereza imirimo ye.”
Nyuma y’iyi nama, Mushimiyimana Aimable Perezida wa koperative COTRAPAMORU yashimiye Polisi y’u Rwanda avuga ko bamwe muri bo bari bamaze guteshuka ku kubahiriza amategeko y’umuhanda, ariko iyi nama ikaba yongeye kubakangura ngo bisubireho bufatanye na Polisi kwirinda impanuka na ruswa no kubahiriza amategeko.
Kinyarwanda
English











