Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yakoze umukwabu ifata abacuruza inzoga zitemewe n’amategeko

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka  Ruhango  yakoze umukwabu mu murenge wa Ruhango utugari twa Bunyogombe na Buhoro, ifata abantu batandukanye benga n’abacuruza inzoga z’inkorano z’izwi nk’”ibikwangari” n’abenga bakanacuruza iz’izitemewe n’amategeko mu Rwanda zizwi nka “Kanyanga”.

Muri uyu mukwabu, hafatiwemo abantu 11 harimo abafatanywe izi nzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibikwangari zose hamwe zingana na litiro 1860 n’abandi 2 bafatanywe litiro 20 za Kanyanga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP)  Thomas Twahirwa yashimiye bamwe mu baturage b’akarere ka Ruhango aho yagize ati:” Turashimira bamwe mu baturage kuko kugirango aba banyabyaha bafatwe aribo baduhaye amakuru kandi banadufasha muri uyu mukwabu”.

Yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi zikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

CIP Twahirwa  yakomeje avuga ko izi nzoga z’inkorano arizo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango  bityo asaba abaturage kureka kuzinywa  no kuzicuruza, ahubwo bagashaka indi mirimo bakora yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko mu Rwanda.

Yasoje asaba n’abandi baturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bagarurwe mu murongo wo gukora ibyemewe n’amategeko.

Aba bose bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu gihe iperereza rikomeje.