Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango :Polisi yakanguriye abaturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi

Polisi ikorera mu  mu karere ka Ruhango irakangurira abagatuye  kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga baganiriramo ibibazo birimo ibiba biri hagati y’abagize imiryango n’ibiba biri hagati y’abantu muri rusange maze bakabikemura.

Ibi babikanguriwe  na  Inspector of Police (IP)  Angelique Abijuru , akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage muri aka karere, mu nama yagiranye n’abagera kuri 400 bo mu kagari ka Kirengeri, umurenge wa Byimana mu mpera z’iki cyumweru turangije.

Ikiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Umuryango utarimo ihohoterwa ni wo musingi w’iterambere.”;  kikaba cyaribanze  ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina  bikunze kugaragara mu miryango itandukanye ariko bifite inkomoko ku  kutajya inama hagati y’abawugize, aho  ubusinzi bwashyizwe mu majwi n’imbaga yari yitabiriye iyi nama.

 IP  Abijuru yabwiye abo baturage ati:"Ahari abantu ntihashobora kubura ibibazo kandi iyo bidakemuwe mu maguru mashya biteza ingorane zikomeye. Umugoroba w’ababyeyi rero ni urubuga rwiza rwo kugaragaza ibibazo no kubishakira umuti urambye."

Yakomeje ababwira ati:"Ibibazo bishobora kuvuka mu miryango ifite ubushobozi buke nk’uko bishobora no kuba mu yishoboye. Muri make,bishobora kuvuka mu byiciro by’abantu byose, niyo mpamvu 'Umugoroba w’ababyeyi ' udakwiye gufatwa nk’aho ureba gusa abagore, imiryango ifite ubushobozi buke, cyangwa abatari intiti ". 

Yabasobanuriye ko ibinyobwa bitemewe nka kanyanga, ibikwangari,n’izindi nzoga zitemewe, ko aribyo nyirabayazana w’amakimbirane menshi hagati y’abashakanye ndetse no mu bavandimwe tutibagiwe n’ibindi birimo gusambanya abana ku mbaraga, gufata ku ngufu, urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubusambanyi n’ubujura, maze abasaba kutabinywa no kutabicuruza, kandi ababwira kujya batanga amakuru ku gihe y’ababikora.

Yarangije avuga ko ibi byose bifite ingaruka ku bagize umuryango cyane abawurererwamo kuko batabona uburere bukwiye kuko batajyanwa mu mashuri, bikurura ubukene mu miryango,.. n’umutekano urahahungabanira.

Umuyobozi w’uwo mugoroba w’ababyeyi, Nyiramajyambere Monique,  yashimiye Polisi yo muri aka karere ku nama yagiriye abaturage n’itsinda nkemurabibazo anabereye umuyobozi, maze abasaba kuzishyira mu bikorwa, ibyo bakabikora ku neza y’imiryango y’abo, iy’abaturanyi babo, ndetse no ku nyungu z’umuryango mugari Nyarwanda.