Trending Now

Ruhango: Polisi yakanguriye abakirisitu b’itorero rya EAR kurwanya ihohotera ryo mu miryango

Tariki ya 11 Ukwakira, mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n'itorero rya EAR  Nyamagana bahaye abakristo  bo muri iri torero amahugurwa yo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Aya mahugurwa akaba yarahawe imiryango igera kuri 67 isengera muri iryo torero. Aganira n’iyi miryango,  umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango(DCLO) , Chief Inspetor of Police (CIP) Angelique Abijuru yasabye iyi miryango y’abakristo  kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana, ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Yagize ati”Turabashimira uruhare mu gira mu kwimakaza ihame ry’uburinganire ku bitsina byombi. Ariko haracyari ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abana,turabasaba rero ko mwagira uruhare mu kurikumira”.

CIP Abijuru yabasobanuriye ibyaha bigaragara mu ihohotera n'amategeko abihana yifashije igazeti ya leta y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse ku wa 27/09/2018, abasaba kujya bakurikirana amategeko kugira ngo bamenye abarengera.

Yasobanuriye iyi miryango ko ihohoterwa rigira ingaruka mbi cyane cyane ku warikorewe ndetse n’uwarikoze.

Yagize ati”Uwahohotewe ahorana ihungabana,rimwe na rimwe ashobora no kwiyahura,uwafashwe kungufu bimuviramo indwara,inda atateganyije,ubumuga,ubucyene no kwitakariza  icyizere. Uwabikoze nawe ahorana ipfunwe,gufungwa,n’ibindi”.

Yakomeje abasaba kwirinda kugendera ku muco wa cyera aho wasangaga umugore akubitwa cyangwa agahohoterwa mu bundi buryo ngo niko zubakwa.Yanabasabye kwirinda   guhishira abakoze ibyaha, no kubwira uwabikorewe ko ari satani wamuteye ko bazamusengera; ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

CIP Abijuru yasoje abasaba kujya babungabunga ibimenyetso by’uwahohotewe, aho yababwiye ko mu gihe hari uwafashwe ku ngufu bajya birinda guhita bamwuhagira ko ahubwo bahita bamugeza kuri Isange One Stop Center ibegereye.

 Umuyobozi w’itorero rya EAR , Pasiteri Hategekimana Joseph yasabye aba bayoboke b’idini kwirinda amakimbirane mu mIryango kuko akurura ubucyene nabwo bukabyara amakimbirane mu muryango.

Yagize ati”Umukirisito na datera imbere itorero naryo ntirizatera imbere kandi itorero n’iridatera imbere igihugu nacyo ntikizatera imbere. Umukirisito rero iyo ateye imbere naho atuye hatera imbere,  iterambere rigerwaho  iyo nta makimbirane arangwa mu rugo”.

Abakirisito bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo idahwema kubagezaho gahunda z’igihugu zigezweho yaba ijyanye n’iterambere n’ihinduka ry’amategeko, biyemeza guhaguruka bakarwanya ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha.