Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yaganirije urubyiruko ku ihohotera rikorerwa abana, irusaba kugira uruhare mu kurikumira

Ku wa 21 Werurwe uyu mwaka, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP) Angelique Abijuru yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rugera kuri 250 rwo mu murenge wa Ruhango kibanze ku ihohotera rikorerwa abana n’uruhare rwabo mu kurikumira no kurirwanya.

Atangira; yarubwiye ko: afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko; kandi ko gukoresha imirimo ivunanye umuntu uri muri icyo kigero, kutamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere ku gihe, kutamuvuza, kumuvana mu ishuri, kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kwidagadura, kumusambanya, kumuta, kumushimuta, kutamubwira ababyeyi be no kumukubita ari bimwe mu byaha by’ihohotera rikorerwa abana.

Yagize ati,"Hari abavana abana  mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko nko gucukura amabuye y’agaciro (Mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, kubikoreza imitwaro mu isoko (Bashaka amafaranga); hakaba n’ababakoresha imirimo itandukanye mu mirima y’imiceri nko kuwutera, kuwurinda inyoni, kuwukera, kuwuhura no kuwikorera. Gukoresha umwana iyi mirimo, ndetse n’indi tutarondoye ntibyemewe n’amategeko."

CIP Abijuru yasabye urwo rubyiruko kumenyesha Polisi cyangwa izindi nzego bireba igihe cyose babonye umwana arimo gukora cyangwa gukoreshwa imwe mu mirimo yavuzwe haruguru kuri nimero ya telefone itishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers), cyangwa bagatanga ayo makuru kuri Sitasiyo ya Polisi ibari hafi.

Yagize kandi ati," Hari na none ababaha ibihano biremereye bibabaza umubiri nko kubakubita  no kubaboha; hakaba ndetse hari ababima ibyokurwa. Hari kandi ababatwikisha ibintu bitandukanye nk’ipasi, ibyuma n’imihoro bikuwe mu muriro. Abakora ibi byose baragirwa inama yo kubireka."

Yasabye izo nkumi n’abasore kwirinda kwishora mu biyobyabwenge aho biva bikagera; aha akaba yarababwiye ko nta heza hazaza h’umuntu ubinywa kuko bimutera uburwayi; bikaba ndetse bimutera gukora ibyaha bitandukanye; ndetse ko bamwe mu rubyiruko batwara inda bitewe no kwishora mu busambanyi bakora nyuma yo kubinywa.

Umukoresha wese ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana; mu ngingo yayo ya 14.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango, Nahayo Jean Marie yashimye Polisi ku bumenyi yahaye urwo rubyiruko binyuze mu kiganiro yagiranye na rwo; arusaba gukurikiza inama rwagiriwe.