Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yaganirije imiryango yabanaga mu makimbirane ku ngaruka zayo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yaganirije imiryango 23 y’abashakanye ituye mu murenge wa Kinihira ku ngaruka z’amakimbirane ku bagize umuryango; cyane cyane abana.

Iyi miryango yarangwagamo amakimbirane; ariko nyuma yo kuganirizwa ku ngaruka zayo, biyemeje kuyirinda.

Ingaruka zayo bazibwiwe na Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru; akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere. Ibiganiro yagiranye na bo byabereye mu  cyumba cy’inama cy’umurenge wa Kinihira.

IP Abijuru yababwiye ko amakimbirane mu miryango aza ku isonga mu bituma abana bareka ishuri; bamwe muri bo bakajya kwibera ku mihanda; aho baba mu buzima bubi; bakanahakorera ibikorwa birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura.

Yagize ati," Bamwe mu bana bahitamo ubuzima bwo ku muhanda aho kuba mu miryango yabo ihoramo amakimbirane, intonganya n’imirwano. Yego nta zibana zidakomanya amahembe; ariko na none abantu bagomba guharanira kubana mu mahoro."

Yabwiye abo bashakanye ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo kutita cyangwa kutuzuza inshingano ku bashakanye, gusesagura umutungo, ubusinzi, ubuharike , gucana inyuma no kunywa ibiyobyabwenge; hanyuma abasaba kubyirinda.

Ubutumwa bwe yabukomeje agira  ati,"Amakimbirane atera ubukene mu miryango bitewe n’uko abayigize batajya  inama ku iterambere ryayo . Iyo adakemuwe mu maguru mashya, ateza umutekano muke mu muryango; ku buryo hari n’abavutsa abandi ubuzima. Ni byiza kuyirinda. Abagiranye ibibazo baragirwa inama yo kubishakira umuti mu bwumvikane; byabananira, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe."

IP Abijuru yavuze ko iyi gahunda izakomeza kugeza imiryango yose yo mu karere ka Ruhango irangwamo amakimbirane ihuguwe ku buryo abayigize bayakemura, ndetse n’uburyo bayirinda.

Umwe mu bashakanye bahawe izo mpanuro witwa Urayeneza Venancia yagize ati,"Inama twagiriwe zaturemye bundi bushya. He n’amakimbirane mu rugo rwacu. Ubu dutangiye imibereho mishya iharanira ituze, amahoro, umutekano n’iterambere mu muryango wacu.

Yagize kandi ati,"Polisi yakoze ku by’iki gikorwa cyo kudusobanurira ingaruka z’amakimbirane ku miryango yacu no ku gihugu muri rusange. Nzirinda icyo ari cyo cyose cyakongera kuyatera, kandi nzakurikiza inama yatugiriye."