Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 y’amavuko agerageza guha umupolisi ruswa isaba abaturage kutishora mubikorwa byo gutanga ruswa kuko idindiza ubukungu bw’igihugu kandi akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ibi byabaye ku itariki ya 27 Gashyantare bibera mu murenge wa Byimana, ubwo Hagenimana Elie yafashwe agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 15000frw umupolisi ngo arekure moto ye AG 100 RC 877W yafunzwe izira guteza impanuka kandi uyitwaye adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepho Chief inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Hagenimana yanze kwishyura amande yaciwe ahubwo agashaka gutanga ruswa.
Yagize ati: “Kuwa 24 Gashyantare, iyi moto yagonze umunyegare bitewe n’umuvuduko ukabije Hagenimana yari afite, tugenzuye dusanga adafite uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga. Yagombaga guhanirwa ayo makosa yose, ariko nk’aho yakurikije inzira kwishyura amande bisanzwe binyuramo, yahisemo kwegera umupolisi wafunze moto ye ashaka kumuha ruswa y’amafaranga ibihumbi cumin a bitanu (15.000Frw) ngo arekure iyi moto, niko guhita atabwa muri yombi.’’
CIP Kayigi yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza agena uko uwaciwe amande yishyura aho kumva ko bazatanga ruswa.
Yagize ati : “Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ruswa haba uyitanga cyangwa uyakira,abantu bakwiye kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko yigihugu cyacu, ahubwo bakubahiriza amategeko agenga uko uwaciwe amande yishyura, hanyuma nawe ikinyabiziga cye mu gihe habayeho kugifunga.’’
CIP kayigi yasoje avuga ko kurwanya ruswa ari uruhare rwa buri wese, agasaba abaturage kuba imboni za Polisi aho batuye bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano zibegereye mu gihe batswe ruswa kuri serivisi kandi amategeko azibemerera.
Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko Umuntu wese uha undi muntu impano cyangwa indonke kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











