Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yafatanye umuturage ibiro 9 by'urumogi yacuruzaga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n'abaturage hafashwe uwitwa Byamungu Nyirimana w'imyaka 51, yafatanwe ibiro 9 by'urumogi yacuruzaga mu baturage.  Yafatiwe mu Murenge wa Ruhango mu Kagari ka Bunyogombe mu Mudugudu wa Busego.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa Byamungu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ariko amaze gufatwa yiyemereye ko yari amaze igihe kinini acuruza urumogi.

Ati ?Abaturage nibo baduhaye amakuru batubwira ko Byamungu acuruza urumogi. Abapolisi bakorera mu Karere ka Ruhango bafatanije n'abakora mu ishami rya Polisi rirwanya ibiyobyabwenge (ANU) bagiye iwe bamusangana biriya biro 9.?

SP Kanamugire avuga ko Byamungu amaze gufatwa yavuze ko yari asanzwe afite umuntu umuha urumogi wo mu mu Karere ka Rusizi uyu nawe ngo akaba arukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakajya bayatangira ku gihe. Yasabye abafite ingeso yo gucuruza ibiyobyabwenge kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora.

Ati ?Abantu bumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge bashatse babireka kuko kubufatanye n'abaturage bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera. Twabagira inama yo gushaka indi mirimo yemewe n'amategeko bakora.?

Byamungu yahise ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.