Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yafatanye umusore amafaranga y’amahimbano n’udupfunyika 74 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango, kuwa kabiri tariki ya 30 Mutarama yafatiye mu murenge wa Ruhango akagari ka Rwoga umudugudu wa Kivumu umusore w’imyaka 25 ukekwaho gutunga no gukoresha amafaranga y’amiganano, akaba yafatanywe inoti 12 z’ibihumbi bibiri (2000Frw), yose hamwe angana  n’ibihumbi makumyabiri na bine (24000Frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uwafashwe yitwa Maniriho Innocent, akaba yafashwe ubwo Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bari mu mukwabu wo gushakisha no gufata abanyabyaha.

CIP Kayigi yavuze kandi ko ubwo bafataga Maniriho banamusanganye udupfunyika 72 tw’urumogi, aniyemerera ko yari amaze kugurisha n’utundi 24.

Yashimiye imikoranire iri hagati ya Polisi n’inzego z’ibanze ndetse n’ubushake bwo gutanga amakuru abaturage bafite, kuko aribyo byatumye Maniriho atabwa muri yombi.

Yavuze ati:”Abaturage n’inzego z’ibanze batugejejeho amakuru ko Maniriho ashobora kuba akoresha akaba anari mu bakwirakwiza urumogi mu murenge wa Ruhango, tugendeye no ku myitwarire ye idahwitse twamubonanaga, nibwo twagiye gusaka iwe tumusangana urwo rumogi n’amafaranga, nyuma yo gusuzuma neza dusanga ayo mafaranga ari amiganano, nibwo twahise tumufata.”

CIP Kayigi yavuze ko Maniriho ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugirango abazwe aho yakuye ayo mafaranga n’urwo rumogi ndetse n’abandi bashobora kuba bakorana.

Yagize ati:”Nitumubaza ashobora kuzaduha andi makuru ashobora kuzatugeza ku ifatwa ry’abandi bashobora kuba bakorana, bikazatuma agatsiko k’abanyabyaha kose gatabwa muri yombi.”

CIP Kayigi yavuze guhimba, gukoresha cyangwa gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yavuze ati:” Guhimba, gukoresha cyangwa gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ni icyaha, kandi agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga nyaryo, akanateza igihombo abayahawe."

Yasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe, hagamijwe ko abayakora n’abayakwirakwiza bafatwa.

Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.