Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yafatanye abagabo babiri amafaranga arenga ibihumbi 70 by’amiganano

Abafashwe ni Ndorimana Alex ufite imyaka 29 na Sibomana Obed w’imyaka 39, bombi bafashwe kuwa mbere tariki ya 18 Ugushyingo bafatirwa  mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Rutabo. Aba bagabo bakaba barafatanwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 73,500 y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector Of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo aba bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Avuga ko bakimara gufatwa biyemereye ko hari undi muntu wayabahaye nabo  ngo bakaba bari bagiye kuyaha undi muntu wagombaga kugenda ayakoresha  mu bantu batandukanye.

Yagize ati: ”Bariya bagabo bamaze gufatwa bemeye ko ariya  mafaranga bari bagiye kuyaha uwitwa Bosco nawe akazagenda ayatanga mu baturage batandukanye. Bavuga ko aya mafaranga bayahawe n’uwitwa Bizimana Theophile kuri ubu ufunzwe kubera ko nawe aherutse gufatanwa amafaranga y’amahimbano.”

CIP Twajamahoro yaboneyeho gukangurira abantu kuba maso bakajya babanza gusuzuma inoti nshya babonye, izo bagizeho amacyenga bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Ati: ”Hari igihe ushobora guhabwa inoti nshya cyane cyane iy’ibihumbi bitanu na Bibiri, ziriya noti nizo bakunze kwigana. Turakangurira abantu kujya babanza gushishoza babona bazifiteho amacyenga bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yagaragaje ingaruka ziri mu gukoresha amafaranga y’amahimbano zirimo gutesha agaciro amafaranga y’imbere mu gihugu ndetse bikanadindiza iterambere ry’igihugu. Usibye n’ibyo kandi umuntu ufatanwe ariya mafaranga  arabihanirwa kuko aba yishe amategeko.

Ingingo ya 269 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).