Ku wa 25 Nyakanga uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hakozwe umukwabu wo gufata abakora ubucuruzi bw’imiti mu buryo bwa Magendu hafatwa uwitwa Abijuru Marguerite ufite imyaka 51 y’amavuko nyuma yo kumusangana ibinini bya Malariya n’indi miti yacuruzaga atabifitiye uburenganzira.
Yafatanywe kandi n’ibikoresho yifashishaga mu gukora ubwo buvuzi yakoreraga mu rugo iwe mu mudugudu wa Kimburu, akagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abatuye aka kagari ka Gafunzo ari bo batanze amakuru yatumye afatanwa ibyo binini.
CIP Kayigi yagize ati,"Ni nyuma y’uko twabisabwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwahawe amakuru n’abaturage ko uwitwa Abijuru iwe mu rugo ahakorera ubuvuzi atabifitiye uruhushya rumwemerera gukora uwo mwuga kuko nta n’impamyabumenyi yabyo afite."
Yakomeje agira ati,"Twahise tujya aho akorera; tugezeyo koko tumusangana ibinini by’indwara ya Malariya n’indi miti inyuranye hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye yifashishaga muri ubwo buvuzi birimo icyuma gipima umuriro, n’igipima umuvuduko w’amaraso. Polisi ikimara kumufata yahise imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha hamwe n’ibyo yafatanywe."
CIP Kayigi yaburiye abakora ubuvuzi mu buryo butemewe anasaba abaturage kutayoboka ubuvuzi nk’ubwo bukorwa rwihishwa ahubwo bakagana kwa muganga.
Yagize ati,"Niba uziko ukora ubuvuzi nta cyangombwa kibikwemerera ufite; urasabwa kubihagarika kuko ubuzima bw’abaturarwanda si ubwo gukiniraho. Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ababashuka ngo barabavura batabifitiye impamyabumenyi batangira imiti mu ngo zabo kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kabone n’ubwo baba baciwe amafaranga macye."
Yagize kandi ati," Leta yashyizeho uburyo bwo kwivuza bworohereza abaturage kubona imiti nyayo kandi ku giciro kiri hasi hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza. Turabasaba kugana abaganga n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo babafashe aho gushaka kwivuriza ku bacuruza imiti mu buryo bwa magendu ahubwo babimenyeshe inzego z’Ubuyobozi kugira ngo bafatwe."
Ingingo ya 91 y’Itegeko N° 12/99 rvo ku wa 02/07/1999 ryerekeye ubuhanga mu by'imiti ivuga ko umuntu wese ukora imirimo ihariwe abafarumasiye atujuje ibyangombwa biteganywa n'amategeko azahanishwa igifungo kiri hagali y'amezi atatu n'umwaka n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ingingo ya 95 muri iryo Tegeko ikomeza ivuga ko gucururiza mu ngo ibintu ngomba buhanga mu bya farumasi, kubibunza cyangwa kubidandaza mu masoko ku karubanda cyangwa ahandi hantu hose hatemewe, bihanishwa igifungo kiri hagati y'amezi abiri n'umwaka n'ihazabu iri hagati y'amafaranga ibihumbi ijana n'ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











