Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yafashe uwakoraga ikiyobyabwenge cya kanyanga n'inzoga zitemewe

Umugabo witwa Mugwaneza Andrée w’imyaka 36 utuye mu mudugudu wa Ntungamo, akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango yafashwe na Polisi y'u Rwanda amaze guteka ikiyobyabwenge cya kanyanga litiro 27 ndetse anafite  litiro 100 z'inzoga zitemewe(ibikwangari). Uyu mugabo akaba yakoze insubiracyaha kuko ari mu baherutse guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda nabwo yari yafungiwe guteka ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Mugwaneza yafashwe tariki ya 01 Ukuboza, akaba asanzwe aranguza izo nzoga kuko ubwo yafatwaga iwe hari umwana w'imyaka 15 witwa Mukwiye Joviette yaje kurangura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Slyvestre Twajamahoro avuga ko gufatwa k’uyu mugabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu.

Yagize ati: "Aka gace uyu mugabo atuyemo gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge, ubuyobozi bw’umurenge bwarahuye bugirana ibiganiro n’abayobozi b’utugari n’imidugudu bemeranywa ko umuyobozi uzafatwa ahishira ukora, ucuruza, unywa cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge bikamenyekana ko yari abifiteho amakuru azahanwa. Ubwo nibwo umwe mu bayobozi b’umudugudu Mugwaneza atuyemo yamenye amakuru ko iwe mu rugo hatekerwa kanyanga ahita ahamagara Polisi.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Ruhango ikimara guhabwa ayo makuru mu masaha y’umugoroba yahise ijyayo kumufata.

Ati: “Uyu mugabo ubusanzwe iyo atetse kanyanga mu gikoni cye ahita ajijisha akazamuka mu gasantere areba ko hari uribuze mu rugo rwe, abapolisi bageze hafi y’urugo rwe bagiye n’amagaru bahurira nawe mu nzira bahita bamufata ndetse banamusangana n’icupa ryayo mu ikote ababwira ko ariyo yari arimo kwinywera.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo avuga ko bageze mu rugo rwe bahasanze ijerikani ya litiro 20 n’ubujerikani bubiri burimo litiro 7 bagicaniriye n’indi mu ngunguru ndetse hari na litiro 100 z’igikwangari  nazo yemera ko hari kuvamo litiro 20 za kanyanga.

Mu rugo rw’uyu mugabo bahasanze kandi umwana w’umukobwa witwa  Mukwiye Joviette afite akajerikani yaje kurangura kanyanga yatumwe na nyina akaba ngo yari asanzwe aza kuyirangura aho kwa Mugwaneza.

Mugwaneza Andrée yiyemerera  ko asanzwe ateka akanacuruza kanyanga, akaba yari ari mu bantu baherutse guhabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu bantu baherutse gufungurwa, akaba ngo yari afungiye muri gereza ya Muhanga n’ubundi azira iki cyaha cyo guteka no gucuruza kanyanga.

Nyuma yuko ibi biyobyabwenge bimenwa ku mugaragaro, CIP Twajamahoro yasobanuriye abaturage ububi n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge haba ku buzima bw’ubikoresha ndetse no ku mutekano muri rusange, abasaba kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Uyu mugabo n’uyu mwana wari uje kurangura kanyanga ndetse n’ibikoresho yifashishaga ateka iyi kanyanga bashyikirijwe sitasiyo ya Ruhango ngo bakurikiranwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.