Ku wa mbere tariki 2 z’uku Kwezi, Polisi mu karere ka Ruhango yafashe Murekezi Jean Claude na Mugabo Gilbert barimo kwaka amafaranga abacuruzi bo mu kagari ka Kamusenyi, mu murenge wa Byimana basanganye amasashe ya pulasitiki n’amavuta yo kwisiga atujuje ubuziranenge bababwira ko abatayatanga babaca amande y’uko bacuruza ibitemewe n’amategeko; ibi bakaba barabikoze biyita abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB).
Ifatwa ry’aba bombi ryatewe n’uko bamwe mu bacuruzi batse amafaranga bihutiye kumenyesha Polisi ayo makuru bakimara gutahura ka atari abakozi b’iki Kigo cya Leta; mu batanze ayo makuru hakaba harimo uwabahaye ibihumbi 35 by’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gusanga acuruza amasashe ya pulasitiki; akanayapfunyikiramo abaguzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Kirengeri, mu murenge wa Byimana nyuma y’igihe kitarenze iminota mirongo itatu (30) bavuye aho bakoreye iki cyaha (akagari ka Kamusenyi, aho basabaga amafaranga abacuruzi basanganye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge).
CIP Kayigi yagize ati,"Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bombi binjiraga mu maduka; basanga harimo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’amasashi ya pulasitiki bakabwira nyir’iduka ko bari mu igenzura ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge; hanyuma bakamusaba amafaranga kugira ngo batamuca amande yo gucuruza ibitemewe n’amategeko."
Yavuze ko mu bo aba bagabo bakekwa kuba barambuye amafaranga muri ubwo buryo Polisi imaze kwakira ikirego cy’umuntu umwe; uwo akaba ari uwabahaye ibihumbi 35 by’amafaranga y’u Rwanda bamusanganye amasashi ya pulasitiki.
Aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi basabye amafaranga biyita Abakozi ba RSB.
Murekezi ufite imyaka 42 y’amavuko na Mugabo ufite imyaka 33 y’amavuko nibahamwa n’icyaha bazahabwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Mu butumwa bwe, CIP Kayigi yagize ati," Igenzura ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge rikorwa mu mucyo; kandi bikorwa ku bufatanye bw’inzego zibifite mu nshingano. Hanz’aha abatekamutwe nk’aba biyitirira inzego za Leta, izikorera ndetse n’Imiryango itandukanye bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura abandi amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira uribwa utwe na ba Rutemayeze nk’abo."
Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa; aboneraho gusaba abatuye iyi Ntara kwirinda ibyaha no gutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira no gufata ababikoze.
Kinyarwanda
English










