Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi yafashe abari bagiye kwambura umuturage amafaranga ibihumbi 300

Kuva tariki ya 26 Gashyantare Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango muri sitasiyo ya Byimana yatangiye igikorwa cyo gushakisha uwitwa Sindikubwabo Fidel w’imyaka 28 na Ndagijimana Ferdinand w’imyaka 60. Bari bacuze umugambi wo gushuka umuturage witwa Habamenshi Claude bakamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 (300,000Rwf), aba bagabo baje gufatwa tariki ya 29 Gashyantare. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko Habamenshi yari afite urubanza n’undi muturage, rwaramaze kugera mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango. Sindikubwabo Fidel azakubwira Habamenshi ko aziranye na Perezida w’urukiko, amusaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo azamuhuze n’uwo Perezida w’urukiko amugire mu rubanza azarutsinde.

CIP Twajamahoro yagize ati:  “Uwitwa Sindikubwabo yabwiye Habamenshi ko aziranye na Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango, nyamara yaramubeshyaga kuko yamubwiraga  uwitwa Ndagijimana Ferdinand, umuturage udafite aho ahuriye n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango ahubwo bari bagamije kumwambura amafaranga.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko umugambi wabo utabahiriye kuko Habamenshi mu gihe yarimo gushaka ayo mafaranga yaje kujya mu rubanza yaburanaga asanga Perezida w’urukiko ari umugore nyamara Sindikubwabo yari yaramubwiye ko ari umugabo.

Ati:  “Habamenshi amaze kubibona yagize amakenga yegera ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’abayobozi b’urukiko ababwira ko hari abantu barimo kumusaba amafaranga biyita abayobozi b’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango nibwo  Polisi yatangiye igikorwa cyo gufata abo bagabo.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo avuga ko Habamenshi ubwo yari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Byimana ndetse n’abayobozi mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango yahise ahamagara abo bagabo ababwira aho bahurira akabaha ayo mafaranga bamusabye, Polisi nibwo yahitaga ibafatira mu kabari bari basezeranye guhuriramo kari mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

CIP Twajamahoro yashimiye uriya muturage watanze amakuru yafashije Polisi gufata bariya bambuzi, asaba n’abandi baturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’abanyabyaha.

Ati:  “Turashimira Habamenshi kuko atihereranye amakuru kuko iyo atagira ubushishozi bari bagiye kumwambura, gufata bariya bantu birafasha umuryango nyarwanda kuko wasanga hari abandi bari barambuye cyangwa hari n’abo bari kuzambura muri buriya buryo cyangwa ubundi.”

Sindikubwabo Fidel na Ndagijimana Ferdinand bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Byimana kugira ngo bakorerwe iperereza.