Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga ahagana saa mbili Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego bafashe abantu 239 bo mu madini n?amatorero atandukanye bateraniye mu masengesho anyuranije n?amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Bafatiwe ku musozi witwa Kanyarira uherereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda, Umudugudu wa Kanyarira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu harimo 70 bavuye mu Karere ka Muhanga n?abandi 169 bo mu Karere ka Ruhango. Gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage ubwo bari bababonye bari kuri uwo musozi.
Yagize ati? Abaturage nibo bababonye mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga bahita batanga amakuru. Abapolisi bahageze barahabasanga, basanga barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.Bamwe bari baharaye abandi bahaje mu gitondo.?
Yakomeje avuga ko bariya bantu bari bicaye begeranye cyane kandi bamwe batambaye agapfukamunwa ndetse nta n?amazi yo gukaraba mu ntoki aba aho hantu. Yibukije abaturarwanda ko iyo myifatire ishobora kubateza ibibazo byo kwanduzanya COVID-19 bityo uturere twabo cyangwa Intara yose nayo ikaba yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Ati? Ubu mu gihugu dufite uturere umunani n?Umuyi wa Kigali batangiye gahunda ya Guma mu Rugo. Iyi myitwarire y?abaturage bo mu Karere ka Muhanga na Ruhango ishobora guteza ibibazo icyari guma mu Karere kikaba cyahinduka Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw?ubwandu.?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Amajyepfo yibukije abaturage bari mu turere tutari muri gahunda ya Guma mu Rugo ko insengero zujuje ibisabwa zemerewe kwakira 30% by?abantu zisanzwe zakira. Abasaba kubahiriza ayo mabwiriza aho kujya gusengera ahantu hatemewe.
Nsabyineza Bosco w?imyaka 42 umwe mu bantu 239 bafashwe yavuze ko ibyo bakoze babikoze babizi ko bitemewe avuga ko babiterwa n?imyemerere.
Ati?Tubiterwa n?imyemerere yo kumva ko nituza kuri uyu musozi gusenga ibyifuzo byacu bizasubizwa. Turabyemera ko COVID-19 ihari kandi yica, ntabwo tuzongera kurenga ku mabwiriza yo kuyirinda kandi tunasaba imbabazi abaturarwanda.?
Abafashwe baganirijwe bongera kwibutswa ubukana bwa COVID-19 n?ingaruka zayo, nyuma baciwe amande hakurikijwe uko amabwiriza abiteganya.

Kinyarwanda
English









