Urubyiruko rw’abakorerabushake ni bamwe mubafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha, na nyuma yo gukumira ibyaha, aho batuye bagafatanya n’abaturage mu kubaka iterambere.
Ni muri urwo rwego muri iki cyumweru dusoje, Polisi ikorere mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango ifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu murenge wa Ruhango rugera 56 bakoze umuganda wo kubakira akarima k’igikoni umuturage ubana n’ubumuga bw’ingingo witwa Nemeyabahizi Jean Bosco ufite imyaka 52 y’amavuko.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango, Assistant Inspector of Police (AIP) Evode Ntirenganya yavuze ko nyuma yo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi ifite izindi nshingano zo guteza imbere abaturage.
Yagize ati “Polisi ntiyashimishwa no gucungira umutekano umuturage ushonje cyangwa ufite ikibazo cy’imirire mibi, ni muri urwo rwego ifatanya n’izindi nzego zitandukanye mu bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage muri rusange.”
Yakomeje avuga ko hari abaturage bamwe bafite ikibazo kimirire mibi n’igwingira ry’abana aho batuye, yongeraho ko ari intandaro y’indwara nyinshi zibasira urangwaho ufite ikibazo kimirire mibi akaba. Akaba ari inshingano zaburi wese kubirwanya afasha abafite icyo kibazo.
Yagize ati “Hari bamwe mu baturage barangwaho n’ikibazo k’imirire mibi ndetse n’abana bakarangwaho n’igwingira tubona aho dutuye cyangwa tukababona aho tugenda,dukwiye gufata iya mbere tuabirwanya, buri wese akabigiramo uruhare dushishikariza abaturage kugira uturima tw’igikoni ndetse tukagira uruhare mu kutwubaka, twigisha ababyeyi uko bakwiye kuboneza imirire kubana n’ibindi.”
Iradukunda Eric uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Ruhango yashimye ubufatanye Polisi y’u Rwanda idahwema kubagaragariza ibaha ubufasha, yakomeje avuga ko bazakomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano gucunga umutekano batanga amakuru y’icyawuhungabanya cyose.
Yasoje avugako bafite intego yokubaka uturima tw’igikoni mu ngo zose zigize umurenge wa Ruhango.
Nemeyabahizi Jean Bosco yashimye Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku bwigikorwa cyo kumwubakira akarima k’igikoni avuga ko bizamuhindurira ubuzima ndetse asabak o nawe yaba umunyamuryango w’urwo rubyiruko .

Kinyarwanda
English










