Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Polisi ikomeje ubukangurambaga ku gukumira ihohoterwa

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ihereye ubukangurambaga abaturage mu midugudu itandukanye igize aka karere ku kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, ubu noneho yafashe gahunda yo kujyana ubwo bukangurambaga kuri radiyo ngo bugere ku bantu benshi.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 3 Werurwe, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye, ari kumwe n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri aka karere Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, bakoreye ikiganiro kuri Radiyo Huguka ikorera mu karere ka Muhanga batanga ikiganiro ku gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

CIP Ndayisabye yashishikarije abaturage gutinyuka kuvuga ihohoterwa ribakorerwa cyangwa rikorerwa abandi ari imwe mu ntwaro zikomeye mu kurirwanya.

CIP Ndayisabye yaravuze ati:”Mu karere ka Ruhango Polisi y’u Rwanda ntihwema gukangurira abaturage mu midugudu gutinyuka kuvuga ku ihohoterwa aho ribaye hose. Twabonye ko mbere abantu bari bafite ubwoba bwo kuvuga ibibabayeho, ariko aho dutangiriye ubukangurambaga abantu baratinyutse kandi bidufasha kugenza ibyo byaha, n’ababifatiwemo bagashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje asobanurira abumva radiyo Huguka icyo ihohoterwa aricyo hisunzwe amategeko, yaba mpuzamahanga cyangwa itegeko nshinga ry’u Rwanda  n’andi mategeko arishamikiyeho, amoko y'ihohoterwa n'uburyo akorwa, impamvu zitera ihohotera, amategeko ahana ihohotera, ingaruka zaryo haba k’uwahohotewe, uwahohoteye, ku muryango, no ku gihugu.

Yasoje avuga ingamba mu karere ka Ruhango bashyizeho ngo barwanye ihohoterwa, zirimo: kudahishira ihohoterwa no gutangira amakuru ku gihe, gukomeza ubukangurambaga, kongera ubufatanye hagati ya Polisi n'abaturage mu rugamba rwo kuryirinda no kurirwanya.

Nyuma y’icyo kiganiro cyahitaga kuri Radiyo Huguka, aba bayobozi bakomereje ubukangurambaga bwabo mu kigo ngororamuco cya Kebero kiri mu murenge wa Ntongwe, bakaba barahaye ikiganiro ku gukumira, kurwanya n’ingaruka z’ibiyobyabwenge abantu 88 bari kugororerwa muri icyo kigo.

CIP Ndayisabye yasabye abari aho kwirinda kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha, kandi bagatangira amakuru ku gihe kugirango ababikora batabwe muri yombi.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge ahanini aribyo ntandaro y’ibindi byaha abantu benshi bafungirwa, ababwira kandi ko gutunda, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge ari icyaha nk’ibindi byose kandi bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

Yasoje abasaba ko aho bazasubirira mu muryango nyarwanda bazafasha Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge.