Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Murugo rw’umuturage hafatiwe kanyanga n’ibikoresho bikoreshwa mu kuyiteka

Mubikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza  ibiyobyabwenge  n’inzoga z’inkorano Polisi mu karere ka Ruhango  ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bafatiye mu rugo rwa  Ruhamya Jean Damascene w’imyaka 52 Kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoresha mu kuyiteka.

Ruhamya Jean Damascene utuye mu murenge wa Ruhango akagari ka Bunyogombe  ku makuru yatanzwe n’abaturage inzego z’umutekano zabashishe gufatira murugo rwe litiro 20 za kanyanga  ndetse  n’ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu kuyiteka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko amakuru y’uko Ruhamya ateka akanacuruza kanyanga yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru ko mu rugo rwa Ruhamya  hakorerwa ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’inzoga z’inkorano  akabiranguza n’ababicuruza baturutse hirya no hino muri kariya karere”

Akomeza avuga ko Polisi mu kuhagera  yasanze afite litiro 20 za kanyanga ndetse hanafatirwa ibikoresho akoresha mu kuyiteka.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru kugihe kuko bifasha mu gukumira ibyaha byagombaga guhungabanya umutekano.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.’’

Ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano byanakorewe mu karere ka Huye mu  murenge wa Ruhashya akagari ka Buhimba aho hafatiwe litiro 360 z’inzoga z’inkorano, zikaba zaramenewe mu ruhame ndetse abazifatanwe bagacibwa amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanwe inzoga z’inkorano zimenerwa  mu ruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mugihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi , kanyanga n’ibindi akurikiranwa n’ingingo ya  263 mugitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.