Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa

Polisi ikorera mu karere ka Ruhango ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere batangije ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa n’indaza  ziterwa abangavu bikabaviramo gucikiriza amashuri.

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Ntongwe kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2018 aho bwabanjirijwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’akagari ka Kebero na Kayenzi twombi two muri uyu murenge.

Abitabiriye ubu bukangurambaga barenga 500 bibukijwe ko ihoterwa ryo mu muryango ariryo ntantaro y’imibereho mibi yawo, basabwa kurushaho kunoza imibanire myiza hagamijwe kubaka umuryango ufite icyerekezo.

Chief Inspector of Police (CIP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Ruhango yashimangiye ko ihohoterwa n’amakimbirane yo mu miryango aribyo ntandaro y’ibibazo byugarije abanyarwanda.

Yagize ati “Iyo abashakanye bafitanye amakimbirane bigira ingaruka zikomeye ku bana bitewe nuko badahabwa uburere bw’ababyeyi bombi ngo bababere urugero rwo gukurikiza. Nibyo uzasanga bitera abana kwigomeka bagakoresha ibiyobyabwenge, bagaterwa inda imburagihe, n’abishora mu zindi ngeso mbi zo kubura uburere.”  

Yibukije ababyeyi ko aribo bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abagize umuryango aho guhugira mu gushaka imibereho bakirengagiza inshingano zo gutanga uburere.

Ati “Ibibazo byinshi biterwa n’uko hari ababyeyi bihunza inshingano zo kurera bakumva ko niba urugo rwabonye ikirutunga bihagije. Aba bakwiye kwibuka ko bagomba kumenya uko abagize umuryango biriwe, ikibazo bagize kandi bakaganira bihagije.”

Umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Ruhango Nsaziyinka Prosper yasabye bagenzi be b’urubyiruko kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu ngeso mbi.

Ati “urubyiruko turarikiye imyambaro myiza, telefone zigezweho, amavuta ahumura n’ibindi birenze ubushobozi bwacu, tubyirinde kuko nibyo baheraho badushuka bakadushora mu byaha birimo ubusambanyi, ubujura, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.”

By’umwihariko abari mu cyiciro cy’urubyiruko basabwe kurwanya ibyaha n’ingeso mbi kuko aribo bigiraho ingaruka nyinshi bikababera inzitizi y’ejo heza habo.

Abitabiriye ubu bukangurambaga bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha, batanga amakuru ku babigiramo uruhare.