Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Harabera amahugurwa y’abazahugura abandi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Ku itariki ya 14 Ukuboza, mu nzu mberabyombi y’akarere ka Ruhango, hari kubera amahugurwa y’iminsi 3, akaba ahabwa abatoranyijwe kuzahugura abandi ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Abahugurwa bakazahugura abandi nabo bazahugura ingo zatoranyijwe zibanye nabi mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Abari guhabwa aya mahugurwa ni abagize komite zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’akarere n’umurenge, abahagarariye amadini akorera muri Ruhango, imiryango itegamiye kuri Leta ifite aho ihurira no kurwanya ihohoterwa ikorera muri aka karere, abayobozi bo mu karere bafite kurwanya ihohotera mu nshingano zabo, ndetse n’abaganga bashinzwe kurwanya ihohoterwa ku bitaro bakoreramo.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kambayire Annonciata, yashimiye abateguye aya mahugurwa, avuga ko azafasha abayahabwa kwiyungura ubumenyi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Yaravuze ati:”Amahugurwa nk’aya yongerera ubumenyi abayahabwa kubwo bari basanganywe burimo kumenya uko bakumira ibyaha by’ihohoterwa, kurirwanya no kumenya uko bakira uwakorewe icyaha cy’ihohoterwa. Ndasaba ko buri wese uri muri aya mahugurwa yazayavanamo ubumenyi bwisumbuye bwo gukumira no kuburizamo ibyaha by’ihohoterwa ritaraba, kurusha kurushywa no gutabara uwahohotewe.”

Yakomeje avuga ati:”Mu karere kacu no mu gihugu muri rusange, ihohoterwa ntiryacika hatabayeho ubufatanye bw’inzego zose, ingo zirimo amakimbirane n’ihohoterwa ntizitera imbere, kandi iyo imiryango ishyize hamwe igatera imbere, akarere n’igihugu bitera imbere. Ni muze rero twese tuhaguruke turwanye ihohoterwa n’amakimbirane yo mu ngo, dukomeze guteza imbere akarere kacu ka Ruhango n’igihugu cyacu muri rusange.”

Mu kiganiro bahawe n’umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage (DCLO) mu karere ka Ruhango Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina nirikorerwa abana ari kimwe mu bibazo bibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu ndetse bikaba n’imbogamizi y’iterambere ry’umuryango.

Yaravuze ati:”Mu Rwanda ihohoterwa rikorerwa mu ngo riragenda rigabanuka, ariko Polisi y’u Rwanda yihaye intego yo gukora ibishoboka byose ngo ricike burundu, niyo mpamvu abanyarwanda basabwa kutadohoka ahubwo bagakomez akurirwanya kugirango iyo ntego igerweho.”

IP Abijuru yasobanuriye amoko y’ihohoterwa akunze kugaragara mu Rwanda arimo; irikorerwa ku mubiri, irishingiye ku mutungo, n’irikorerwa imyanya ndangagitsina harimo gukoreshwa imibonano ku ngufu uwo mwashyingiranywe. Asoza avuga ko ihohoterwa ahanini riterwa n’ubwumvikane bucye ndetse n’amakimbirane mu miryango.

Umwe mu bahawe aya mahugurwa Uwurukundo Genevieve, akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore b’abapfakazi barokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AVEGA) mu karere ka Ruhango, yavuze ko aya mahugurwa  abafasha gushyira hamwe imbaraga mu kurwanya ihohoterwa kugirango bahashye inzitizi ziboha umugore mu iterambere rye, bagaharanira ko umugore yagira uburenganzira bwe nk’ubujyanye n’imitungo n’ibindi.

Banahuguwe kandi ku burenganzira bw'umwana no ku murinda ihohoterwa.