Trending Now

Ruhango: Hamenwe litiro 450 z’inzoga zitemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda  Kubufatanye n’inzego zitandukanye yakoze umukwabu wo gufata no kumena Kanyanga, n’inzoga z’inkorano zingana na Litiro 450 zafatiwe mu murenge wa Ruhango akarere  ka Ruhango.

Ibi bikorwa byabaye kuri uyu wa 19 Kanama bifatirwamo  Ngirinshuti Alphonse w’imyaka 56, amaze guteka Litiro 20, Gakobwa Caroline wafatanwe litiro 180 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Ibidongo,Sibomana Daniel litiro 270 na Mukandanga Eugenie wafatanwe litiro 140 bose batuye mu  mudugudu wa Kabaja, akagari ka Munini, mu murenge wa Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zafashwe ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati:” Turashimira bamwe mu baturage kuko kugirango aba banyabyaha bafatwe aribo baduhaye amakuru kandi banadufasha muri uyu mukwabu”.

CIP  Kayigi yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, kandi zikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize ati”Izi nzoga uko ugenda uzinywa niko ugenda wiyicira ubuzima kuko ziba zikoze mu bintu bibi bitandukanye,byagera mu mubiri w’umuntu bikamutera uburwayi butandukanye bushobora no gutera urupfu kuko abasirikare b’umubiri bataba bagishoboye guhangana nabyo”.

CIP asoza avuga ko ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye kubirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese.

Yagize ati: ’’ Ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge biri ku isonga ry’ibitera uwabinyoye gukora ibyaha bitamndukanye  birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu muryango gufata kungufu n’ibindi bityo  abaturage bakaba bakwiye kurwanya uwo ariwe wese ukora imirimo yo kwenga no gucuruza ibitemewe batanga amakuru kunzego z’umutekano zibegereye.

Amabwiriza y’u rwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanywe inzoga z’inkorano zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,mugihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi kanyanga n’ibindi akurikiranwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nkunko ingingo ya  594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.