Trending Now

Ruhango: Hafatiwe inzoga z’inkorano zitemewe abaturage basabwa kuzirinda

Mu ntangiriro z’uku kwezi, mu murenge wa Mwendo wo mu karere ka Ruhango, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda ihakorera, habereye igikorwa cyo gufata inzoga zitemewe n’amategeko zifatwa nk’ibiyobyabwenge. 

Muri iki gikorwa  hafatiwemo litiro 200 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Muriture na litiro 2,5 za kanyanga. Hafashwe uwakoraga  izo nzoga witwa Mukasangwa Marie Goreti w’imyaka 60. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko  abaturage aribo batanze amakuru ko hari umuturage wenga izo nzoga.

CIP Kayigi yagize ati:”Abaturage bamaze kuduha amakuru twahise dutegura igikorwa cyo gushaka izo nzoga, nibwo twasanze  Mukasanga  afite ikidomoro kirimo litilo 200 z’inzoga z’inkorano zizwi kw’izina rya Muriture tunamusangana litiro ebyiri n’igice za Kanyanga”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata izi nzoga zahise zijyanwa mu ruhame imbere y’abaturage zirangizwa ndetse abaturage bahabwa ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge.

 CIP Kayigi yakanguriye abaturage bari bateraniye aho kureka kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.

Yagize ati:” Ziriya nzoga n’ibindi biyobyabwenge uwabinyoye bimugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe kuko bimubamo igihe kirekire rimwe na rimwe agasaza imburagihe ndetse bikanamutera uburwayi bukomeye. Uwabinyoye kandi kandi unasanga yishora no mu byaha binyuranye harimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi”.

Yashoje ashimira abaturage batanze amakuru; ashishikariza buri wese kujya  atanga amakuru ku gihe y’umuntu uwo ariwe wese ukora akanakwirakwiza inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge. Yanabasabye kandi ko  buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange kugirango umutekano wabo urusheho kubungabungwa.

Mu ijambo rye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Ntivuguruzwa Emmanuel, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama idahwema kugira abaturage ishinzwe kurinda; anashimira abaturage batanze amakuru kugirango izi nzoga zifatwe, abakangurira  kwicungira umutekano no gukomeza kujya batangira amakuru ku gihe.