Tariki ya 11 Werurwe 2020 Polisi y’u Rwanda ikorera muri sitasiyo ya Byimana mu karere ka Ruhango yafatiye mu cyuho abantu Batanu bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Abafashwe ni Mvunabandi Marc w’imyaka 31, Rukundo Jean Baptiste w’imyaka 23, Hatunguramye Pascal w’imyaka 25, Gasasira Joseph w’imyaka 20 na Nshimiyimana Viateur w’imyaka 27.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko bafatiwe mu birombe byari byarahagaritswe bya koperative ya RUDNIC biherereye mu mudugudu wa Kanyarira akagari ka Mpanda mu murenge wa Byimana.
CIP Twajamahoro yagize ati: ’’Abaturage nibo baduhaye amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu birombe byahagaritswe kubera ko ibyo birombe bitari byubahirije amategeko. Twagiye yo dusanga bariya bantu barimo gucukura amabuye y’agaciro muri icyo kirombe.”
Yakomeje avuga ko abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo ya Byimana kugira ngo iperereza rikomeze.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo arakangurira abantu kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko muri ibi bihe by’imvura kubera ko ubutaka bworoshe cyane, ibirombe bikaba byabagwira.
Yagize ati: “Bariya bantu barirengagiza ko muri ibi bihe by’imvura hari ibyago byinshi byo kugwirwa n’ibirombe kubera ko ubutaka bworoshye cyane. Byongeye buriya bucukuzi bw’amabuye ntabwo bwemewe n’amategeko, ababwishoramo nta bikoresho by’ubwirinzi baba bafite nk’imyambaro n’ubwishingizi.”
CIP Twajamahoro yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, agaragaza ko usibye kuba bafasha Polisi mu kurwanya ibyaha baba barimo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.
Ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko buhombya igihugu kuko bayacuruza mu buryo bwa magendu ntibatange imisoro, bahombya igihugu bagatuma kidindira mu majyambere. Tukaba dushimira abaturage batanga amakuru tunabakangurira gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kugirango ibi bikorwa bihagarikwe burundu.’’
Ingingo ya 54 y’Itegeko N° 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











