Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abayobozi b'inzego z'ibanze bakanguriwe kwirinda ruswa no kunyereza ibya rubanda binyuzwa muri VUP

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abayobozi n’abaturage kwirinda ruswa no kunyereza ibigenewe abaturage cyane muri gahunda ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program), Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango, ku itariki ya 6 Nzeri bakoranye inama n’abayobozi b’imidugudu n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize uyu murenge, basabwa kwirinda ruswa no kunyereza amafaranga agenerwa abaturage bafashwa kwikura mu bukene muri gahunda ya VUP.

Mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhango Jean Marie Nahayo, yabwiye aba bayobozi ko bakwiye gukorera abaturage nk’uko babyiyemeje, bakarushaho kubahiriza inshingano zabo zo kubakorera neza no kubagezaho ibibagenewe mu mucyo ntawe ubujijwe uburenganzira bwe.

Aha yaravuze ati:”Turabasaba ko mwakora ibyo mushinzwe, mukagezaho buri mugenerwa bikorwa wese  inkunga y’ingoboka agenewe ya “Vision Umurenge Program (VUP)” nta kindi mushingiyeho uretse kuba ayigomba.”

Nahayo yakomeje abwira aba bayobozi ko Leta itazihanganira ubangamira gahunda ya VUP. Yabivuze muri aya magambo:”Umuntu wese, byongeye w’umuyobozi udindiza gahunda igamije gukura abaturage mu bukene ntazihanganirwa. Mumenye ko gukura abaturage mu bukene ariwo murongo uhari, amakuru yose azamenyekana ko hari uwabyitwayemo nabi,  igihe icyo ari cyo cyose, uwo muntu azakurikiranwa aryozwe ibyo yangije”.

Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu karere ka Ruhango, nawe wari muri iyo nama, yavuze ko Leta y’u Rwanda muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko bashyize imbaraga nyinshi mu kugabanya ibyaha bikorerwa mu nzego z’ibanze, cyane ibishingiye kw’inyerezwa ry’amafaranga ya gahunda zigamije kuzamura umuturage ndetse na ruswa.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ikoreshwa nabi ry’amafaranga n’inkunga  zigenewe abaturage, mumenye ko tuzi ko hari bamwe muri mwe mukora urutonde rw'abazakora muri VUP,mukandika amazina y'abantu badashoboye gukora, igihe cyo guhemba mukagabana umushahara. Uzabifatirwamo azahanwa hakurikijwe amategeko."

IP Abijuru yakanguriye aba bayobozi kwirinda ruswa nayo ikunze kugaragara muri gahunda zigenewe kuzamura umuturage.

Kuri iyi ngingo yaravuze ati:” u Rwanda nk’igihugu cyihuta mu iterambere, ntidushobora kwemera kuba imbata ya ruswa, niyo mpamvu namwe mugomba kugira uruhare mu kuyirwanya, mwirinda cyane cyane icyayibashoramo, ku buryo twese dufatanyije tuzayihashya ndetse tukanayica burundu mu gihugu cyacu”.

Yasoje ashishikariza aba bayobozi guharanira ko aho bayobora harangwa umutekano, bagakangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe ku cyaba intambamyi y’umutekano n’icyatuma gahunda za Leta zidashyirwa mu bikorwa.