Abayobozi b’amashuri yo mu karere ka Ruhango bakanguriwe gushyiraho ingamba zatuma abanyeshuri babo barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza.
Ibi babisabwe ku itariki 22 Kamena 2015 mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Ruhango, yari yahuje abayobozi b’igibo by’amashuri byo mu mujyi wa Ruhango.
Iyo nama yari iyobowe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho nyiza y’abaturage, Jolie Gérmaine Mugeni, yitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Richard Rubagumya, abashinzwe amasomo muri ibyo bigo by’amashuri , ndetse na bamwe mu bashinzwe imyitwarire myiza y’abanyeshuri muri ibyo bigo.
Mugeni yasobanuriye abo bayobozi b’ibigo by’amashuri ko iyo hadafashwe ingamba zituma abanyeshuri barangwa n’inyitwarire myiza bakora cyangwa bagira uruhare mu bikorwa bigayitse ndetse binanyuranyije n’amategeko birimo ubusinzi, ubujura, urugomo, ubusambanyi.
Yababwiye ko ibyinshi muri ibyo byaha biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga, Urumogi, ndetse n’inzoga zitemewe zirimo Ibikwangari na Muriture.
Yagize ati: " Iyo izo ngamba zitariho cyangwa ngo zifatwe kandi zikurikizwe, abanyeshuri bajya mu tubare kunywa inzoga zitandukanye zibashora mu byaha bitandukanye, bajya kandi mu tubyiniro no mu byumba byerekerwamo amafirime arimo ay’urukozasoni ashobora gutuma bishora mu busambanyi bubagiraho ingaruka mbi zirimo gutwara inda, kuva mu ishuri, ipfunwe, no kwirukanwa mu miryango kuri bamwe.
Mugeni yakomeje abwira abo bayobozi b’ibigo by’amashuri ati: "Hakwiye gushyirwaho ingamba zatuma abana bacu batishora mu bikorwa bishobora kwica ahazaza heza habo n’ah’igihugu muri rusange."
SP Rubagumya yasabye abayobozi b'amashuri kugena muri gahunda zabo igihe cyo kuganiriza abanyeshuri ku bwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, no kubakangurira kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bakibuka kujya babakangurira gutanga amakuru ku gihe y’umuntu babonye ubikora.
Yabasabye kandi kujya babwira abanyeshuri kwirinda umuntu waza ababwira ko yabaha cyangwa ashobora kubashakira akazi n’amashuri byiza mu mahanga, bakabasobanurira ko bene abo bantu bigaragaza nk’abagwaneza baba bagamije kujya kubacuruza muri ibyo bihugu aho babakoresha imirimo y’ingufu kandi nta gihembo ndetse ko banabashora mu busambanyi .
Kinyarwanda
English











