Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abaturage bifuje ko Police Mobile Station yajya ijya iwabo kenshi

Abaturage bo mu karere ka Ruhango baherewe serivisi muri Police Mobile Station Vehicle bifuje ko yajya ijyayo kenshi.

Ibi babivuze ku itariki 23 Mata, 2015, ubwo iyi modoka yari mu sentere y’ubucuruzi ya Ntenyo, ho mu murenge wa Byimana.

Chief Inspector of Police (CIP), Marcel Kalisa, umuyobozi wa Polisi muri aka karere, yavuze ko abaturage 46 bakemuriwe ibibazo bari bafite, muri 300 bari bitabiriye iki gikorwa. Yavuze ko ibibazo bagejejweho byiganjemo ibijyanye n’imitungo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ubuharike.

CIP Kalisa yabwiye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa ko kigamije kubegereza serivisi, cyane cyane cyane, abatuye kure ya sitasiyo za Polisi. Yavuze ko ubu, Polisi y’u Rwanda ifite bene izi modoka eshatu zigenda zijya ahantu hatandukanye mu gihugu.

Yakanguriye abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha muri rusange, batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.

Ushinzwe irangamimerere muri aka karere, Ndungutse Eric, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera iyi gahunda agira ati: "Iyi ni gahunda ni nziza kuko ije kunganira gahunda zisanzweho zo kwegereza no guha serivisi nziza abaturage."

Yakanguriye abaturage kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe kandi bakaba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo bafatanije, bakumire ibyaha kandi hafatwe ababikoze.

Umwe mu bahawe serivisi witwa Karangwa Theogene yagize ati," Nari mfite ikibazo cyo kuba nari naraguze isambu yatanzweho ingwate muri Banki n’uwayingurishije ariko ntiyabimbwira. Maze kubwirwa iby’iyi gahunda, nazanye ikirego cyanjye kandi Polisi yamfashije. Iyi gahunda ni nziza rwose. Yamvunnye amaguru."