Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagali bari bamaze amezi arenga abiri baribwe inka kuri uyu wa 17 ukuboza 2018 bazishubijwe na Polisi y’u Rwanda.
Ni inka 3 zari zaribwe mu bihe bitandukanye , imwe yari imaze amezi abiri naho izindi 2 zo zari zimaze iminsi 6.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP),Bonaventure Karekezi yavuze ko abaturage bakimara kubura inka zabo batanze ikirego, Polisi itangira kuzishakisha.Uwitwa Ndashimye Schadrack akaba ari we wafatanywe ziriya nka.
Yagize ati:”Twahereye ku makuru twahawe n’abaturage dutangira igikorwa cyo gushaka ziriya nka.Polisi igeze kwa Ndashimye isanga koko za nka niho ziri ihita imufata.”
CIP Karekezi yakomeje asaba abaturage kuba maso bagakaza amarondo ndetse bagatangira amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.
Abaturage 3 basubijwe inka zabo bari baribwe bashimiye Polisi y’igihugu kuba yarabafashije guhiga abari barazibye ndetse ikanazigarura.
Mubyishimo byinshi bakimara gusubizwa inka bari baribwe uwitwa Mutarambirwa Jean yagize ati:”Inka yanjye nari narayihebye nzi ko ubu bayibaze bakayirya, ariko ubu ndashimira Polisi y’u Rwanda yayikurikiranye ikaba yayifashe ikayinsubiza.Ni igikorwa cyiza cyo gushimira Polisi y’u Rwanda.”
Ndashimye ukekwaho kwiba izi nka yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB)kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cye.
Kinyarwanda
English











