Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yabugejeje ku baturage nyuma y’aho tariki ya 21 Gicurasi abantu batatu bafatiwe mu kirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyafunzwe kubera ingaruka cyari kuzateza ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije.
Abafashwe tariki ya 21 Gicurasi ni Kubwimana Jean Baptiste w’imyaka 30, Hakizimana Elysé w’imyaka 20 na Manirareba Rongin w’imyaka 23.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko bariya bantu bafatiwe mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Gitinda ubwo bari bitwikiriye ijoro bakajya gucurkura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta ari mu kirombe kiri mu isambu y’umuturage.
CIP Twajamahoro yagize ati “Nyiri isambu niwe waje gutanga amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bakaza gucukura amabuye y’agaciro mu isambu ye, batabifiye ibyangombwa bakaba bamwangiriza ubutaka.”
CIP Twajamhoro akomeza avuga ko abapolisi ubwo bateguraga igikorwa cyo gufata abo bantu basanze bacukura mu kirombe cyari cyarafunzwe ndetse n’aho bacukuraga bangizaga ibidukikije.
Ati “Usibye no kuba baracukuraga binyuranyijwe n’amategeko, ahantu hari icyo kirombe twasanze cyari kimaze igihe cyarafunzwe kubera ko imiterere yaho yagaragazaga ko cyazagwira abantu bagapfa cyangwa bakahakura ubumuga. Byongeye kandi iyo bahacukura baba bangiza umuhanda unyura hafi y’icyo kirombe ndetse n’ibindi bidukikije.”
Aha niho umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo ahera akangurira abaturage kwiranda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa. Yabagaragarije ko ubundi ahajya gucukurwa amabuye y’agaciro inzobere zibanza gusuzuma ko nta bibazo hazateza abantu.
Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’ahantu hakigaragara abacukura amabuye binyuranyije n’amategeko. Muri uyu murenge wa Kinihira habarirwa ibirombe byinshi byafunzwe nyuma yo gusanga bizagwira abaturage kubera imiterere y’ubutaka bwaho.
Abafashwe Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya rukorera muri sitasiyo ya Kabagari kugira ngo bakorerwe idosiye.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English











