Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abashakanye bo mu idini rya EAR biyemeje gukumira ihohoterwa ryo mu miryango

Ku bufatanye Polisi y’u Rwanda igirana n’abanyamadini mu gukumira no kurwanya ihohoterwa ryo mu miryango, ku itariki ya 12 Mutarama 2017, abashakanye bo mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR)bo mu karere ka Ruhango bagera ku 120, baganiriye na Polisi y’u Rwanda ku gukumira no kurwanya ihohoterwa ryo mu miryango.

Mu kiganiro bahawe n’umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage (DCLO) mu karere ka Ruhango Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, yabasobanuriye icyo ihohoterwa aricyo, abakorerwa ihohoterwa, impamvu ziritera, ingaruka zaryo k’uwarikorewe, k’uwarikoze, ku muryango w’umwe muri bo, ku muryango nyarwanda no ku gihugu.

IP Abijuru yaravuze ati:”Biragaragara ko mu Rwanda ihohoterwa ryo mu miryango rigabanuka kubera imbaraga Leta n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini muturukamo bashyiramo, ariko turasabwa kutadohoka ahubwo tugakomeza kurirwanya ngo ricike burundu.”

Yababwiye amoko y’ihohoterwa akunda kugaragara mu miryango baturukamo, bamwe bakaba batanazi ko ari ihohoterwa, avugamo irikorerwa ku mubiri, irishingiye ku mutungo, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’uwo mwashakanye, n’andi.

IP Abijuru yasabye iyo miryango kubahana, aho yavuze ati:”Ubundi buri wese avukana uburenganzira bungana n’ubw’undi hatitawe ko ari igitsina gabo cyangwa gore, kandi buri wese akenera mugenzi we.”

Yahamagariye aba bayoboke b’idini ry’Abangilikani kujya bicara bakaganira ku bibazo abagize umuryango batumvikanaho, byananirana bakagana inzego za Polisi cyangwa iz’ibanze aho guhohoterana.

Umushumba w’iri torero muri Paruwasi ya Nyamagana iri mu karere ka Ruhango Hategekimana Joseph, akaba anahagarariye komite ishinzwe kurwanya ihohoterwa ku rwego rw’akarere, yibukije abakirisito ko batagomba guhishira ihohoterwa kandi ko bafite uburenganzira bwo kuregera urwego bumva bafitiye icyizere.

Yaravuze ati:”Turabizi ko hari bamwe mu bakirisito bahohoterwa bakabihisha, ibi ntabwo ari byo kuko bishobora kugira ingaruka nyinshi. Turabakangurira gucika ku ngeso nk’izi zo guhohotera uwo mwashakanye, kandi uwarikorewe ajye abigeza ku nzego z’umutekano batabanje kubigeza kuri Pasitori nk’uko hari bamwe babyumvaga gutyo kuko inzego ziruzuzanya.”

Nyuma y’ibi biganiro, umwe mu babyitabiriye witwa Kazinzi Viateur yashimye ibi biganiro, avuga ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira no kudahishira ihohoterwa.

Yaravuze ati:”Tugiye gufatanya n’inzego z’umutekano, inzego z’ibanze, iz’itorero ndetse n’izindi zishinzwe kurwanya ighohoterwa, tugakurikirana imiryango ifitanye amakimbirane inarangwamo ihohoterwa tukayigira inama.”