Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abanyeshuri b'ibigo 7 bigishijwe ingaruka z'ibiyobyabwenge

Abanyeshuri b’ibigo birindwi byo mu karere ka Ruhango, ku itariki 28 Ukwakira 2015 bigishijwe ingaruka z’ibiyobyabwenge kandi bakangurirwa kutabinywa, kutabicuruza, kutabitunda no gutanga amakuru y’ababikora.

 Ibi babikanguriwe mu biganiro bahawe n’Umuyobozi w’aka karere Mbabazi F. Xavier afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere Chief Inspector of Police (CIP) Adrien Rutagengwa.

 Mbabazi yabwiye abo banyeshuri ati:"Muri amaboko y’igihugu. Imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange bibatezeho byinshi. Mukwiye kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

 CIP Rutagengwa yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 Yabwiye kandi abo banyeshuri ati:"Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo wigirire akamaro, ukagirire umuryango wawe ndetse n’igihugu muri rusange unywa ibiyobyabwenge kuko, nk’uko bivugitse, biba byakuyobeje ubwenge."

 Yakomeje ababwira ko bishobora kandi gutuma bakora ibyaha birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

CIP Rutagengwa  yababwiye na none ati:"Dore mugiye kujya mu biruhuko. Muzirinde ubuzererezi, kujya mu tubyiniro n’utubari kuko mushobora kuhahurira n’ibishuko bitandukanye bishobora kwangiza ahazaza hanyu".

 Yashoje ikiganiro yagiranye nabo  abasaba kuvugurura amatsinda yabo yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs) kugira ngo barwanye ibyaha aho biva bikagera haba mu mashuri yabo ndetse n'iwabo.

 Abayobozi b’ibyo bigo by’amashuri bashimiye ubuyobozi bw’aka karere ndetse na Polisi y’u Rwanda igakoreramo ku nyigisho bahaye abanyeshuri b’ibigo bayobora.

 Umwe muri abo bayobozi b’ibyo bigo by’amashuri w’Urwunge rw’amashuri rwa Ruhango witwa  Kagabo Mansuel yagize ati:"Inama abanyeshuri baherewe muri ibi biganiro zizatuma birinda ibiyobyabwenge, bityo barangwe n’imyitwarire myiza ituma batsina neza mu ishuri."

 Yabasabye gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange.