Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yaganirije abanyeshuri barenga 1500 bo mu bigo bya ESAPAG, Collège Advantiste de Gitwe, Ishuri ryisumbuye rya (G.S ) RUSORORO n’Ishuri ryisumbuye rya Murama (Ecole Secondaire de Murama-ESM) aherereye mu murenge wa Bweramana baganirizwa ku gukumira no kurwanya inda zitateguwe no kwirinda ababashuka.
Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere, yasobanuriye aba banyeshuri ibibatera gutwita imburagihe n’ingaruka zitera ndetse anabagezaho ingamba zikwiye gufatwa ngo ibi bicike.
Aha yaravuze ati:” Mwebwe abanyeshuri cyane cyane ab’abakobwa muhura n’ibishuko byinshi, aho usanga abagabo cyangwa abasore babaruta babashukisha impano zitandukanye ugasanga babashoye mu busambanyi, nyuma y’aho bakanabatera inda mutiteguye kandi mutaragira ubushobozi bwo kubarera.”
Yakomeje ababwira ati:"Mukwiye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga."
Yababwiye ko umukobwa utewe inda atateguye bitamugiraho ingaruka wenyine kuko n’uwo abyaye bimugeraho kandi akaba yakomeza guhura n’ihohoterwa.
Aha yaravuze ati “Umwana watewe inda ahura n’ibindi bibazo kuko akenshi uwayimuteye amwanga, ntamufashe, hari abahakura indwara zandurira mu mibinano mpuzabitsina zirimo na SIDA, hari abo iwabo birukana, bagahagarika kwiga n’irindi hohoterwa ritandukanye.”
IP Abijuru yasabye ababyeyi n’abarezi kongera imbaraga mu mpanuro baha abana bageze mu bwangavu no mu bugimbi kuko ahanini baba bageze mu bihe bibakomereye.
Yarababwiye ati:”Nubwo turi mu iterambere ryihuta, ababyeyi bakaryitwaza ntibabonere umwanya abana wo kubaganiriza, bakwiye gukangukira kujya bashaka akanya ko kwegera abana babo, ntibibere mu kazi, no mu ikoranabuhanga ngo bibagirwe kuganiriza abana.”
Yakomeje avuga ati “Ababyeyi n’abarezi bagomba kugira inshuti abana babo cyangwa abo barera cyane cyane abakobwa, bakabigisha ubuzima bw’imyororokere n’uko bakwirinda ababashuka, kandi hagize umwana bibaho ntibamutererane ahubwo bakamufasha kugeza mu buyobozi uwakoze icyaha agahanwa n’amategeko”.
Yabwiye abo bana ko nabo hagize uwo bamenya utwite batajya babihishira, ahubwo bagahita babimenyesha Polisi cyangwa inzego z’ibanze, hagakorwa iperereza n’uwabigizemo uruhare akamenyekana agashyikirizwa ubutabera agakurikiranwa.
Aba banyeshuri banaganirijwe ku burenganzira bw’umwana no kumurinda imirimo ivunanye kuko bimugiraho ingaruka nyinshi.
Kinyarwanda
English











