Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abanyeshuri ba College de Bethel (APARUDE) basabwe kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango ifatanyije n’urubyiruko rw’abakorera bushake kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, yaganirije abanyeshuri basaga 1000 biga mu ishuri ry’isumbuye rya College Bethel(APARUDE) riherereye mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango, aho bagaragarijwe  k’uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.

Umupolisi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango, Assistant Inspector of Police (AIP) Evode Ntirenganya yasabye  abanyeshuri biga muri iki kigo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko aribo ba mbere bagirwaho ingaruka n’ikoreshwa ryabyo.

Yagize ati: "Urubyiruko ni mwe mugaragara cyane mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi  ni namwe bigiraho ingaruka ubwanyu ndetse no ku gihugu muri rusange bityo mu kwiye gufata iya mbere mukamagana abakoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.”

Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi kubuzima bw’ubikoresha zirimo uburwayi butandukanye by’umwihariko uburwayi bwo mu mutwe, guteza ubukene kuri we no mu muryango we.

AIP Ntirenganya yibukije aba banyeshuri ko ibiyobyabwenge ari n’intandaro y’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango, ubujura, urugomo, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi byinshi.

AIP Ntirenganya  yakomeje akangurira abanyeshuri kurwanya inda ziterwa abangavu kuko zigira ingaruka ku buzima bw’umwana w’umukobwa no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati:"Mu gihe umwana w’umukobwa atewe inda bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwe nko gucikiriza amashuri, kugira ipfunwe mu gihe ari mu bandi, gufata inshingano zo kurera imburagihe, n’ibindi.”

Yakomeje ababwira ko mu gihe umukobwa w’umwangavu atewe inda bishyira ubuzima bwe mu kaga kuko akenshi abazibatera batoroka, bigatuma bafata inshingano zo kurera bonyine kandi ntabushobozi bafite.

AIP Ntirenganya yasabye abakobwa biga muri iryo shuri kwirinda ababashukisha amafaranga, ababaha impano zitandukanye kugirango bashorwe mungeso z’ubusambanyi abasaba kujya bihutira kubimenyesha l Polisi cyangwa ubundi buyobozi bubegereye.

Yasoje abasaba gukomeza amatsinda arwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’arwanya inda ziterwa abangavu kuko ariho babonera umwanya mwiza wo kuganira kubibazo byugarije urubyiruko.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorera bushake  mu karere ka Ruhango Nsaziyinka Prosper yashimye ubufatanye Polisi y’u Rwanda igirana n’abaturage, asaba abo banyeshuri ko nabo baba abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake.