Mu rugamba rwayo rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango ku itariki ya 11 Gashyantare, yafashe abantu babiri bakekwaho guha abapolisi ruswa. Abo ni Uwimana Eustache w’imyaka 30 na Niyoyigera Alexia w’imyaka 33 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubwo abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano wo mu muhanda bahagaritse umushoferi witwa Uwimana Eustache w’imyaka 30 wari utwaye imodoka ya Fuso ifite ibirango RAB 327Y.
Abapolisi basanze ibyangombwa by’imodoka ye byerekana ko yakorewe isuzumwa ry’ubuziranenge ndetse ko ari nzima nta kibazo ifite byararengeje igihe.
Uyu mushoferi yagerageje guha aba bapolisi ruswa y’amafaranga, bahita bamuta muri yombi.
CIP Kayigi kandi yavuze kandi ko hari n’uwitwa Niyoyigera Alexia nawe wafashwe nyuma yo kugerageza guha ruswa y’amafaranga umupolisi ukorera kuri Sitatiyo ya Polisi ya Byimana. Uyu yashakaga serivisi itemewe n’amategeko kuri iyi sitasiyo irebana n’umuntu yari ahafite uhafungiwe kubera gufatanwa kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ashimira aba bapolisi bafashe aba banyabyaha yagize ati:’’ Ruswa ni icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu ndetse kinadindiza iterambere ryacyo. Ndashima aba bapolisi uko bakoze aka kazi kabo neza”.
Yasoje asaba buri muturarwanda wese mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha, yibutsa abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare arebana na ruswa n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo Polisi n’izindi nzego babikumire ndetse ababigaragayemo bafatwe.
Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.
Kinyarwanda
English











