Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ruhango: Abakoresha umuhanda bakanguriwe kubahiriza amategeko n'amabwiriza biwugenga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP) Adrien Rutagengwa, ku itariki 4 Ugushyingo 2015 yagiranye ikiganiro n’ibyiciro by’abantu bakoresha umuhanda muri aka karere maze abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kuwugendamo no kuwugendeshamo ibinyabiziga kugira ngo hirindwe impanuka zihitana kandi zigakomeretsa abawukoresha ndetse zikaba zinangiza bimwe mu bikorwa by’iterambere.

Icyo kiganiro yakigiranye n’abashoferi ndetse n’abamotari batwara abagenzi babavana aho bategera ibinyabiziga mu mujyi wa Ruhango, cyangwa se babajyana mu bindi bice bashaka kujyamo , iyo nama  ikaba yarabereye mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Ruhango.

Uretse abo batwara ibinyabiziga, abagenzi bari baje kuhashakira ibinyabiziga byo kubajyana iyo bajyaga nabo bakanguriwe kudahishira uwica amategeko y’umuhanda kandi nabo basabwa kuyubahiriza.

CIP Rutagengwa yabwiye ibyo byiciro by’abantu bakoresha umuhanda bageraga ku 150 ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umuhanda biri mu nyungu z’abawukoresha bose, aha akaba yarababwiye ati:"Iyo impanuka ibaye ntitoranya. Buri wese akwiye  rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuyitera."

Yabasobanuriye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze urugero rwagenwe rwo gutwara ikinyabiziga, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga nko kuyihamagaza umuntu  cyangwa kwitaba uyiguhamagayeho, kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, no kugitwara wasinze cyangwa unaniwe.

Yakanguriye abatwara ibinyabiziga gucika ku muco mubi uranga bamwe muri bo wo kuburirana mu gihe babisikana mu muhanda aho bakoresha ibimenyetso baziranyeho babwirana ko nta mupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda uri mu cyerekezo buri wese ajyamo, ubundi icyo kimenyetso kikavuga ko aho berekeje harimo uwo mupolisi ushobora kubahanira amakosa abafatiyemo.

Aha, CIP Rutagengwa akaba yarababwiye ati:"Ntimugakorere ku ijisho. Mujye mwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imitwarire y’ibinyabiziga."

Yasabye by’umwihariko abashoferi kujya basuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo, aha akaba yarabasobanuriye ko imodoka zitameze neza zishobora gutuma bakora cyangwa bagateza impanuka.

Yabwiye abamotari kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi  cyangwa undi muntu  wese ubifitiye ububasha, no kwambara umwambaro ubaranga ndetse n’ingofero kandi mu gihe bagiye gutwara umugenzi bagahaguruka ari uko nawe ayambaye.

CIP Rutagengwa yibukije ko kugira ngo umuntu atware ikinyabiziga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo kugitwara, n’ubwishingizi akomeza abasaba  kubigendana igihe cyose batwaye ikinyabiziga.

Yasoje asaba abagenzi kuba "Ijisho ry’umutekano" baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umuntu utwaye ikinyabiziga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yibutsa abanyamaguru nabo kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kwambuka mu muhanda no kuwugendaho.